Perezida Edgar Lungu yasuye agace kahariwe inganda muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia Edgar Lungu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yasuye agace kahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone) kuri uyu wa 21 Gashyanatare 2018.

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Muri Special Economic Zone, hakoreramo inganda zirimo uruteranya mudasobwa rwa Positivo BGH, urukora imyenda C&H Garments Ltd, urwa Africa Improved Foods (AIF) rukora ifu y’imvange n’izindi.

Perezida Edgar Lungu n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje batambagijwe mu bice bitandukanye aho beretswe iterambere ry’inganda mu Rwanda, banasobanurirwa imikorere yayo.

Perezida Edgar Lungu azasoza uruzinduko ari kugirira mu Rwanda kuri uyu wa Kane. Biteganyijwe ko mu rugendo rwe azashyiraho umukono ku masezerano agamije kunoza imibanire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Edgar Lungu w’imyaka 61 ayobora Zambia kuva muri Mutarama 2015, yagiye ku buyobozi nyuma y’igihe ari Minisitiri w’Ubutabera n’uw’Ingabo.

Yasimbuye Michael Chilufya Sata witabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2014 aguye i Londres mu Bwongereza, aho yari arwariye mu Bitaro bya King Edward VII.

Perezida Edgar Lungu yakiriwe mu gace kahariwe inganda n'itorero ribyina gakondo
Perezida Lungu yakiriwe mu gace kahariwe inganda i Kigali n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare (bari gusuhuzanya) na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka
Perezida wa Zambia Edgar Lungu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yasuye agace kahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare yagaragaje uko ishoramari ry'u Rwanda binyuze mu nganda rizamuka
Perezida wa Zambia Edgar Lungu na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka bari bafite akanyamuneza
Perezida Edgar Lungu yasobanuriwe imikorere y'Uruganda Africa Improved Foods (AIF) rukora ifu y’imvange
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yasobanuriwe imikorere y'inganda ziri muri Special Economic Zone
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Perezida wa Zambia Edgar Lungu n'itsinda ry'abamuherekeje bambitswe imyambaro yabugenewe mbere yo kwinjira mu ruganda
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yeretswe imyenda ikorerwa mu Rwanda
Perezida Edgar Lungu w'imyaka 61 yishimiye iterambere ry'inganda mu Rwanda
Perezida Edgar Lungu yatambagijwe ibice byose by'uruganda rukora imyambaro rwa C&H Garment
Yeretswe uko imyambaro itunganywa kugeza aho ishobora kwambarwa
Perezida wa Zambia Edgar Lungu yishimiye ikote yahawe n'uruganda

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .