Mu bihe bitandukanye, ibi bihugu byagiye bigorwa no gukurikiza gahunda yo kwishyura amadeni aho nko muri Gashyantare 2024, u Bushinwa bwongereye Pakistan igihe cyo kwishyura ideni rya miliyari 2$, nyuma muri Werurwe 2024, Angola nayo isaba ko yagabanyirizwa amafaranga yishyura ku kwezi, ibereyemo ’China Development Bank [CDB]’.
Ku rutonde rw’ibihugu 20 bibereyemo ideni u Bushinwa, Pakistan iza imbere n’umwenda wa miliyari 26.6$, Angola igakurikira na miliyari 21$ mu gihe Sri Lanka iza ku mwanya wa gatatu n’ideni rya miliyari 8.9$.
Ibihugu bya Ethiopia, Kenya, na Bangladesh nabyo bigakurikira n’amadeni ya miliyari 6.8$, miliyari 6.7$, na miliyari 6.1$.
U Bushinwa bumaze gutanga asaga miliyari 1.000$ ku bihugu bikiri mu nzira z’iterambere binyuze muri gahunda yayo yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi [Belt Road Initiative- BRI]. Ibi bihugu birimo ibyo muri Aziya, u Burayi ndetse na Afurika.
Nubwo iki gihugu gitangaza ko iyi gahunda igamije iterambere ry’Isi muri rusange, ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bivuga ko ari intwaro ya dipolomasi y’u Bushinwa, kugira ngo bugire ubwisanzure n’ukuboko mu bikorwa by’ibyo bihugu.
Ku rundi ruhande ariko, benshi bagaragaza ko iyi ngano y’inguzanyo u Bushinwa bukomeza gutanga, ishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwayo mu bihe biri imbere.
Raporo yo mu 2023 y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ubushakashatsi n’ikusanyamakuru, AidData, igaragaza ko 80% y’inguzanyo u Bushinwa butanga, ijya mu bihugu bifite ibibazo by’ubukungu bigatuma hibazwa niba koko bizigera byishyura iyo myenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!