Magingo aya, ubutabera bw’u Rwanda buri gukurikirana umugabo wariganyije abantu barenga 500 asaga miliyoni 10$ binyuze mu bucuruzi bwo kuri internet mu kigo cyitwaga Billion Traders FX.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu benshi batatse ko bahombeye amafaranga yabo mu kigo cyitwa Super free to Trade Ltd (STT) cyifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi bwa ‘Cryptocurrency’.
Guverineri Rwangombwa yavuze abantu bakwiriye gusobanukirwa ko ubu bucuruzi butemewe kuko inyungu bene bwo basezeranya abantu idashoboka mu rwego rw’imari aho ari ho hose ku Isi.
Ati “Ni ukwirinda gukorana n’aba bantu bakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’amafaranga. Nta muntu uzaza akubwira ngo araguha inyungu ya 10% buri kwezi, ntaho tuzi bacuruza imari mu Isi yakungukira 10% buri kwezi. Uramuha miliyoni 100 mu kwezi kumwe aguhe miliyoni 10, urwo rusimbi, ntirubaho mu bucuruzi bw’imari.”
Rwangombwa yavuze abantu bakwiriye kwirinda kujya mu bintu by’ubushukanyi, basezeranyijwe ko bagiye gukira mu buryo bwihuse.
Ati “Ugiye kureba, ugiye gukora ubushakashatsi, nta muntu n’umwe muri abo ngabo wigeze akora ngo ntiyambure abantu. Hafi ya bose, birangira bambuye abandi kuko batangira yakira amafaranga ya kanaka agahita amuha inyungu, undi yaza agatangira gukoresha amafaranga y’abaje bamugana kugira ngo yishyure abaje mbere.”
“Uko yishyura abaje mbere ni ko akangurira abandi kumugana bikagera ahantu byamubanye umurengera atagifite uko ashobora kwishyura ba bantu noneho mukanya gato ukabona yahombye yabuze.”
BNR yakunze kugaragaza ko ubu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!