00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abahinzi bajyaga basangira imyaka yabo n’abajura basubijwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Kamena 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abahinzi bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma bacibwaga intege n’ababibira imyaka n’abayezaga ikangirikira mu ngo zabo, bubakiwe ubuhunikiro bushobora kwakira toni 500.

Ni ubuhunikiro bwubatswe n’Akarere ka Ngoma, bwatwaye arenga miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda. Bwubatswe nyuma y’ibibazo byinshi by’abaturage bezaga umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo bamwe bakavuga ko abajura babibiba abandi bo bagataka ko bimwe byicwa n’imungu kubera kubura ububiko bwiza.

Nyiransengimana Domitille utuye mu Mudugudu wa Rwakaza mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi, avuga ko bezaga imyaka akenshi bakayisangira n’abajura.

Ati “ Twari dufite ikibazo cy’aho tubika imyaka yacu, wezaga ukayibika mu rugo abajura bakaza bakayitwara ugahomba ariko ubu nzajya neza nyizane hano mbe nizeye ko nzakuramo amafaranga.”

Uyu muturage yavuze ko guhunika imyaka mu rugo bidapfa gushoboka ngo kuko hari ubwo uyishyirayo ikanangirika kubera kutamenya neza uburyo wayibikamo.

Mukayiranga we yavuze ko abajura batwaye imyaka ye inshuro ebyiri bikanamuca intege zo kongera guhinga.

Ati “ Hari ubwo nejeje imifuka itandatu y’ibigori nje nsanga abajura bayitwaye, ubwa kabiri nejeje imifuka ine y’ibishyimbo noneho abajura baza twagiye guhinga barabitwara nsa nk’uwucitse intege.”

Yavuze ko ubwo yubakiwe ubuhunikiro agiye kujya ahinga ntacyo yikanga ngo kuko imyaka ye izajya yera akayijyana kuyibitsa ahantu heza hari umutekano kandi hizewe.

Kivuye William we yagize ati “ Iyo tugejeje hano ibigori cyangwa ibishyimbo hari umuti baduha tukabihungira noneho bikanadufasha kuko igiciro kiyongera. Nk’ubu ibishyimbo biragura 400Frw ariko muri Nzeri uzasanga byikubye nka kabiri bitume tubona amafaranga menshi adufashe mu gukemura ibibazo, mu gihe iyo bibitse mu rugo hari ubwo byangirika cyangwa ukajya ubyirira kugeza bishize.”

Nsabimana Epimaque utuye mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi usanzwe yandika abazanye imyaka yabo mu buhunikiro, yavuze ko nta mafaranga baka abaturage kandi ko buri wese yemerewe kububikamo.

Ati “ Iyo umuturage aje dufata imyirondoro ye yose n’ibiro azanye, iyo akeneye kugurisha araza akabitwara. Buri munsi tugenzura ko bitamunzwe iyo hari uwo tubonye ko imyaka ye irimo imungu turamuhamagara akaza tukabihungira kuburyo bitagira ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko kubakira abaturage ubwanikiro n’ubuhunikiro biri muri gahunda yo gufasha umuturage kuvana ibihingwa mu murima bigatunganywa bikamubyarira umusaruro.

Ati “ Byose bigamije kugeza ku muturage iterambere rirambye no gufata neza umusaruro we kugeza awugejeje ku mucuruzi. Ikindi hari abaturage baba bafite inzu nto bakweza ibihingwa bitandukanye bakabishyira mu nzu ugasanga bituma bitakaza ubuziranenge cyangwa akabigurisha igihe kitaragera agahabwa amafaranga make.”

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu dufite umubare munini w’abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi, aka Karere gafite ubushobozi bwo guhunika nibura toni zirenga 9000, mu gihembwe cya B turi gusoza biteganyijwe ko hazezwa ibishyimbo birenga toni ibihumbi 27.

Abaturage batangiye gushyira muri ubu buhunikiro imwe mu myaka bejeje
Ubuhunikiro bwuzuye butwaye miliyoni 34 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yijeje ko abaturage bagiye kwiteza imbere kubera ubuhunikiro bubakiwe
Kivuye William avuga ko imyaka bezaga imwe yabapfiraga ubusa kubera kubura ubuhunikiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .