00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byagabanyutse 0,1%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2021 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byagabanutseho 0,1% muri Gicurasi 2021 ugereranyije na Gicurasi 2020.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0,1% ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byagabanutseho 13,8%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2021 na Gicurasi 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu bitarahindutse, wagereranya Gicurasi na Mata 2021, ibiciro byagabanutseho 0,5%. Ihinduka ry’ibiciro muri Mata 2021 ryari ku kigereranyo kingana na 2,4%.

NISR ivuga ko iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3%.

Mu byaro, muri Gicurasi 2021 ibiciro byazamutseho 0,7% ugereranyije na Gicurasi 2020. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mata 2021 ryari ku kigereranyo kingana na 3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 4,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,9%.

Ugereranyije Gicurasi na Mata 2021, ibiciro byagabanutseho 2,5%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5,3%.

Ibiciro byagabanutseho 0,1% muri Gicurasi 2021 ugereranyije na Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .