Kuva muri uwo mwaka Isi yagizemo akaga ko kugwirwa na Covid-19 y’inkazi, abatunze ako kayabo bageze ku 2668 nk’uko raporo nshya y’umuryango urwanya ubukene ku Isi, Oxfam ibigaragaza.
Oxfam igaragaza ko nibura buri masaha 30 hari umuherwe wasangaga abandi mu cyiciro cy’abatunze miliyari 1$ mu gihe abandi ku Isi bari bifungiranye mu nzu bugarijwe na Covid-19.
Ikinyamakuru Forbes kimenyereweho gutangaza amakuru ashingiye ku bukungu, kigaragaza ko mu myaka ibiri ishize habayeho izamuka ry’ubusumbane bw’abantu mu bijyanye n’amikoro, ibintu byashimangiwe nyuma y’Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.
Umutungo w’abaherwe wiyongereyeho miliyari ibihumbi 3,8 z’amadolari ugera kuri miliyari ibihumbi 12,7 z’amadolari, bivuze ko wiyongereyeho 42 %.
Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka rikabije ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane, bigizwemo uruhare n’amafaranga yatangwaga n’ibihugu kugira ngo ihoshe ihungabana ry’imari n’ubukungu byarimo bishegeshwa n’ingaruka zitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi muri Oxfam, Max Lawson avuga ko kwiyongera cyane kw’ubukungu bw’abaherwe byabayeho mu mwaka wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 ariko bigatangira gusa n’ibigabanuka mu gihe cyakurikiyeho.
Mu gihe ku ruhande rw’abaherwe, ubukungu bwakomezaga gusanga ubundi, ku rundi ruhande izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagiye ku muvuduko wo hejuru ku buryo kugeza muri uyu mwaka byasunikiye abagera kuri miliyoni 263 kwisanga mu bukene bukabije.
Oxfam igaragaza ko bene inganda n’abandi baherwe bagiye bungukira mu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ingufu ku buryo nk’abashoye imari yabo mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa babashije kongera miliyari 382$ mu bukungu bwabo muri iki gihe cy’imyaka isaga ibiri ishize.
Oxfam nk’umuryango ugamije ubugiraneza, utanga inama ko mu kugerageza guhangana n’ikibazo cy’ubusumbane bukabije mu by’ubukungu, hakwitabwa ku bazahazwa n’ibibazo by’ihindagurika n’izamuka ry’ibiciro, ibihugu bikwiye kujya bisoresha abaherwe mu buryo bufatika nubwo bisa no guta inyuma ya Huye kuko hari leta nyinshi zibigendamo biguruntege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!