00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda havutse ibigo by’ubucuruzi birenga ibihumbi 269 mu myaka icumi ishize

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 September 2024 saa 02:31
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byavutse mu myaka 10 ishize birenga ibihumbi 269, umubare munini muri byo ukaba iby’abikorera kuko byihariye 95.9% by’ibigo by’ubucuruzi byose byashinzwe.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byoroshya ishoramari kuko mu munsi umwe umuntu aba yamaze gutangiza ikigo cy’ubucuruzi, ndetse ahenshi ibikorwa remezo byoroshya ibikorwa byose Leta yiyemeza kubihageza.

Imibare igaragaza ko ishoramari rikorwa buri mwaka ryiganjemo iry’Abanyarwanda, ariko n’abanyamahanga bakomeza kubenguka u Rwanda. Mu 2023 gusa arenga miliyari 2,4$ yashowe mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihugu.

Raporo ya NISR yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byashinzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2023 byikubye hafi kabiri kuko byavuye kuri 154.236 bigera kuri 269.326 mu 2023.

Iyi raporo igaragaza ko ibigo 95,9% byashinzwe n’abikorera, ibigo 2.017 ari imiryango itari iya Leta y’imbere mu gihugu na ho imiryango mvamahanga itari iya Leta ni 656. Ibigo byashinzwe na za koperative ni 2.496, ibyashinzwe ku bufatanye bwa Leta n’abikorera ni 2,047, mu gihe ibigo bya Leta bikora ubucuruzi ari 3.830.

Ni raporo ihamya ko ibigo byabaruwe ari ibyo basanze bigikora kandi bigitanga imisoro mu gihe cyo gukusanya amakuru.

Bigaragara ko ibigo by’ubucuruzi byiyongereyeho 15% kuva mu 2020, kuko byavuye kuri 226.359 bigera kuri 261.549 mu 2023.

Imibare igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi bunini n’ubucuruzi buto ari byo byiganje mu bigo bishingwa kuko byiharira 76,7%, hagakurikiraho serivisi z’amacumbi n’ubucuruzi bw’ibiribwa, hamwe n’uburezi biri mu bigo bihangwa cyane.

NISR igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

Ikindi kivugwamo ni uko ibi bigo birenga 93,7% ari iby’Abanyarwanda, 1% ari ubufatanye hagati y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga mu gihe 5,2% hatamenyekanye ba nyirabyo.

Kuva mu 2021 ibigo bishya byarahiriwe

NISR igaragaza ko ubusesenguzi yakoze bwerekanye ko ibigo byinshi bigikora neza byashinzwe hagati ya 2021 na 2023 kuko bigera 145.402.

Ibigo byose muri rusange byahaye akazi abagera kuri 927,739, barimo abagabo 523,170 bangana na 56% mu gihe abagore ari 404.569 bangana na 44%.

Muri rusange amahirwe yo kubona akazi kubera ibigo bishya bishingwa, yiyongereye ku ijanisha rya 30,2%, ariko yiganje cyane mu bikorwa byerekeye amashanyarazi, gaz, n’ubucuruzi bw’ibyuma bitanga ubukonje mu nzu kuko ababikoramo bavuye kuri 946 mu 2014 bakagera kuri 2.279 mu 2023, abakora mu byerekeye imyidagaduro n’ubuhanzi bavuye kuri 1.139 bagera ku 2.673, na ho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuye kuri 15.793 bagera kuri 32.860.

Ibikorwa by'ubucuruzi byinshi byiganje mu Mujyi wa Kigali
Abatangiye ibigo by'ubucuruzi kuva mu 2021 kuzamura ni bo biganje ku isoko ry'u Rwanda
Abacuruza ibirimo ibiribwa bagenda biyongera
Ibigo bitanga serivisi z'uburezi bigenda byiyongera kubera icyerekezo igihugu gifite cyo kongerera abaturage ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .