Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cya mbere muri Afurika cyigisha gukonjesha ibiribwa n’imiti

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Kaminuza y’u Rwanda, igiye gutangiza ikigo cyiswe African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), kizajya gitanga ubumenyi ku bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imiti yifashishwa mu buvuzi.

Imyiteguro yo gushyiraho iki kigo kizaba giherereye mu Rubirizi mu Mujyi wa Kigali yamaze gutangira.

ACES ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, u Bwongereza, gahunda mpuzamahanga yo kugabanya ibyuma bikonjesha bisohora umwuka wangiza ikirere, UNEP’s United for Efficiency (U4E).

Umwihariko w’iki kigo ni uko kizaba gikoresha imashini zitangiza ibidukikije, ubwo bumenyi bukazajya bunatangwa ku bakigana kugira ngo bigabanye ibihombo byaterwaga n’umusaruro wangirika utaragera ku isoko kubera ko utabitswe neza cyangwa imiti yapfaga kubera kubikwa nabi.

Uburyo nk’ubwo mu kubika imiti burakenewe by’umwihariko muri ibi bihe isi ihanganye na Coronavirus, aho inkingo zakozwe mu guhangana na yo, nyinshi zisaba uburyo bwo kuzibika bwihariye kuko zimwe zisaba kubikwa ahantu hakonje cyane.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri kwiga ishyirwaho ry’icyo kigo, ngo kibe inyungu ku bahinzi, abashoramari n’abacuruzi b’umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, kuko bazunguka ubumenyi mu kubika no gutwara neza umusaruro wabo mu buryo bwiza.

Nubwo ari ikigo kizaba cyubatswe mu Rwanda, kizajya cyakira n’abandi bashaka amahugurwa baturutse hirya no hino muri Afurika.

Hazashyirwaho imashini zigaragaza uburyo wabika ibiribwa kugira ngo bigumane ubuziranenge. Abantu bazajya baza kubyigiraho baba abo mu Rwanda no muri Afurika.

Uretse icyicaro kizaba kiri mu Mujyi wa Kigali, hazanubakwa udushami mu bindi bice by’igihugu, ahazaba hari laboratwari zizwi nka ‘Living Lab’, aho abaturage bazajya bajya kwigira.

Kaminuza y’u Rwanda itangaza ko atari ugukonjesha gusa ahubwo hazaba harimo no guhanga udushya. Kuri ubu firigo zigira umwuka wangiza ibidukikije, ariko biteganyijwe ko muri iki kigo hazaba harimo uburyo bushyashya bwo gukonjesha butangiza ibidukikije.

Muri icyo kigo kandi hazaba hari uburyo bwo kwigisha abantu berekerwa uko bikorwa, ku buryo nk’ufite uruganda rutunganya umusaruro w’ubuhinzi yajya kuhigira uko yajya gushyira imashini nk’izo mu ruganda rwe.

Bazajya banamufasha kumenya kandi uburyo bwo gukonjesha no kubika umusaruro butamuhenze, bakurikije uruganda afite, ariko byose bisigasira ibidukikije.

Kubera ko ari ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda, hari kwigwa uburyo byakwigishwa nk’isomo ku buryo abanyeshuri babiminuzamo, u Rwanda rukagira inzobere muri byo.

Inzobere zo muri Birmingham University, Cranfield University, London South Bank University na Heriot Watt University ziri gufasha u Rwanda muri iyi gahunda, ziri gukora inyigo izagaragaza ibikenewe muri icyo kigo gishya kigiye gushyirwaho.

Inzobere zaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo koperative z’ubuhinzi, abahinzi, Minisiteri zitandukanye, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta. Raporo y’ibizava muri ibyo biganiro ni yo izifashishwa mu gushyiraho icyo kigo.

Umwe mu nzobere ziri kwiga uyu mushinga, akaba n’umwarimu w’ibijyanye no gukonjesha muri Kaminuza ya Birmingham, Toby Peters, yavuze ko abahinzi bakeneye uburyo bwiza bubafasha kugeza mu mijyi ibiribwa bibora vuba. Abakora mu buvuzi nabo bakeneye uburyo bwo kugeza inkingo mu bice by’icyaro zitangiritse.

Yavuze ko ubu buryo niburamuka butangiye gukoreshwa muri Afurika, bizafasha benshi bari bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa kandi abahinzi babashe kohereza umusaruro wabo hanze y’ibihugu byabo, utangiritse.

Biteganyijwe ko nibura mu mwaka umwe ibyangombwa byaba byamaze kuboneka, icyo kigo kigatangira kubakwa, kigatangira gukora mu mwaka ukurikiyeho.

Mu Rubirizi mu nyubako za Kaminuza y'u Rwanda aho ikigo kizubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .