00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ya miliyari zirenga 4 Frw mu cyumweru kimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu Cyumweru gishize ikawa yoherejwe mu mahanga yinjirije u Rwanda $4,089,844 - ni ukuvuga arenga miliyari 4 Frw.

Ni imibare y’ibyoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi ishize, aho hatangazwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, indabo, ikawa, icyayi n’ibindi.

NAEB igaragaza ko ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize yanganaga na toni 702 zifite agaciro ka $4,089,844. Ikilo kimwe cy’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga cyaguraga $5,8.

Ibihugu ikawa y’u Rwanda yoherejwemo cyane ni Suède, u Bwongereza n’u Budage.

Ni mu gihe icyayi cyoherejwe mu mahanga cyanganaga na toni 304.1, gifite agaciro ka $869,197. Ibihugu byoherejwemo icyayi birimo Pakistan, Misiri, Kazakhstan n’u Bwongereza.

Indabo, imboga n’imbuto byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize bingana na toni 229.2, aho byari bifite agaciro ka $535,857.

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibi bicuruzwa birimo u Buholandi, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu bindi byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi harimo ibikomoka ku matungo byinjije $194,409, ibinyamisogwe byinjije $1,760,732 ibinyamafufu nk’ibirayi, imyumbati n’ibijumba n’ibindi byoherejwe cyane muri RDC, Qatar na Ethiopie.

Mu cyumweru gishize ikawa yoherejwe mu mahanga yinjirije u Rwanda 4, 089, 844 z’amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .