MTN yatangije “Ni Dilu”, aho ujyana telefoni ishaje ukongeraho amafaranga make ugatahana inshya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Ese wowe iyo uguze telefoni nshya, iyo wari usanzwe ukoresha uyishyira he? Iyo uguze telefoni se ikigera ku isoko, mu gihe gito hagasohoka indi akaba ariyo wishimira ugashaka kuyigura kandi ugifite ya yindi ubigenza ute?

Abenshi usanga nk’iyo bagiye kugura “Smartphone” bari basanzwe bakoresha telefoni nto (feature phone) babanza gushaka ubagurira iyo bari basanganywe kugira ngo bongeranye babashe kugura inshya bashaka; hari n’abahitamo guhita bazibika gusa ntihagire ikindi zikora cyangwa bakazitangira ubuntu, kandi nyamara zari zigikora neza.

Ibi byafatwa nk’ikibazo cyangwa igihombo kuri bamwe kuko hari ubwo usanga umuntu agiye kugura telefoni nshya kandi n’iyo yari afite ikiri nzima kandi igifite agaciro, ugasanga agowe no kubona abayigura ku gaciro kayibereye.

MTN Rwanda mu bushishozi bwayo yabonye ko iki ari ikibazo kigora benshi kandi cyabonerwa umuti, byongeyeho ko inafite gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha “Smartphones” kugira ngo binjire mu Isi y’ikoranabuhanga rigezweho, itangiza serivisi yise “Ni Dilu”, aho umukiliya ajyana telefoni asanganywe akongeraho amafaranga make, agahabwa inshya.

“Ni Dilu” ni serivisi MTN yatangije, aho umukiliya uzajya ashaka kugura telefoni y’ubwoko ubwo ari bwo bwose iboneka muri “service center” za MTN, azajya ajyana iyo asanganywe bayiheshe agaciro mu mafaranga, hanyuma agabanywe ku giciro cy’indi ashaka kugura, yishyure asigaye.

Umukozi wa MTN Rwanda muri serivisi zijyanye na “device & data”, Nzabakira René, yavuze ko wasangaga umuntu ugiye kugura telefoni nshya yibazaga aho ari bushyire iyo yari atunze, ariko iki kibazo ngo nicyo MTN yaje gukemura ubwo yashyiragaho serivisi ya “Ni Dilu”.

Yagize ati “Ubusanzwe iyo muntu yajyaga kugura telefoni yatangaga ikiguzi gihwanye n’amafaranga ashaka kugura, serivisi twabazaniye ni iyo kugira ngo dufashe abakiliya kugira ngo babashe kubona agaciro ka ya telefoni bari bafite.”

“Uzajya uzana ya telefoni wari ufite, hanyuma wamara kuyizana tukayihereza agaciro, ubundi tukakwereka izindi dufite, hanyuma ukongeraho amafaranga, ariko ya yindi wari ufite ikaba ari igabanuka kuri ya yindi ugiye kugura.”

Umukiliya uzaba wemerewe iyi serivisi, ni uzaba byibuze amaze iminsi 30 akoresha umurongo wa MTN muri iyo telefoni.

Kuri ubu MTN yatangiye gutanga iyi serivisi kuri stand yayo muri EXPO kuzageza ku wa 31 Ukuboza 2020, aho abakiliya bafite telefoni ntoya bazijyana zikagenerwa agaciro ubundi bakongeraho amafaranga make bagahabwa “Smartphones”.

Guhera mu mwaka utaha iyi serivisi izatangira gutangirwa kuri Service center za MTN, icyo gihe noneho abakiliya bose baba abafite telefoni ntoya na “smartphones”, bazajya bazijyanayo zigenerwe agaciro, ubundi bahabwe izindi zihaboneka.

Habimana Honoré, umwe mu bakiliya bitabiriye iyi serivisi rugikubita kuri stand ya MTN muri EXPO 2020, yavuze ko yanyuzwe cyane kuko yatinyaga gufata umwanzuro wo kugura indi telefoni kuko yumvaga bihenze kandi abona n’iyo yari afite ikiri nzima.

Yagize ati “Njye ku giti cyanjye biranshimishije kuko akenshi udutelefoni dutoya hari n’igihe tutujugunya bitewe n’uko uba ubona nta gaciro kagifite. Biranshimishije ko mbashije kubona smartphone ngiye gukoresha internet nk’abandi, na telefoni nari nsanganywe bakaba bayinguriye ku mafaranga.”

Yongeyeho ati “N’abandi bataramenya iby’iyi serivisi nabashishikariza kuza kureba, ntacyo bisaba, ni ukwitwaza irangamuntu yawe, ukitwaza na telefoni wari usanganywe n’amafaranga makeya kugira ngo babashe kuguhindurira telefoni wari usanganywe.”

MTN yakanguriye abakiliya bayo bari baragowe no kubona smartphones, n’abandi bose gusura stand yayo muri EXPO 2020, bitwaje telefoni ntoya basanganywe n’amafaranga make ubundi bakihitiramo smartphone bashaka, nabo bakabasha kunogerwa na serivisi zitandukanye, zirimo gusoma amakuru, kuvugana n’inshuti binyuze kuri AYOBA n’izindi.

Kuri Stand ya MTN muri EXPO 2020 niho habaye aha mbere mu hatangiwe serivisi ifasha abakiliya gutwara telefoni ishaje bakongeraho amafaranga make bagatahana inshya
Umukozi wa MTN, Nzabakira René, yavuze ko bagamije gufasha buri Munyarwanda koroherwa no gutunga Smartphone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .