00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwandacell Plc yahombye miliyari 10.9 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 November 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2024 cyahombye agera kuri miliyari 10.9 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’igabanuka rya 232.4% mu mafaranga cyari mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2023.

Imibare y’aya mezi yasojwe ku wa 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abafatabuguzi ba MTN Rwandacell biyongereyeho 5,3% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize bagera kuri miliyoni 7.6, n’abakoresha serivisi za Mobile Money biyongera ku rugero rwa 13.4%, kuko bageze kuri miliyoni 5.2.

Nubwo habayeho izamuka mu bafatabuguzi ariko amafaranga yacurujwe yose mbere yo gukuramo imisoro n’ibindi bisabwa yagabanyutseho 22.6% agera kuri miliyari 65.7 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko MTN Rwanda yahombye miliyari 10.9 Frw, bigasobanurwa ko byakomotse ku igabanuka ry’igicuruzo rusange n’ubukode bw’ahari iminara n’ibikorwa remezo byayo bwazamutse.

Igaragaza ko amafaranga yinjizwa binyuze muri serivisi yiyongereyeho 1.6%, ariko aturuka mu guhamagarana yo yagabanyutse ku rugero rwa 21.4% muri iki gihembwe kuko yageze kuri miliyari 51 Frw avuye kuri miliyari 65,9 Frw mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wari wabanje.

Abakoresha internet ya MTN Rwanda bayinjirije miliyari 33,1 Frw mu gihe mu gihembwe nk’iki mu mwaka wari wabanje bari binjije miliyari 33,8 Frw, bigaragaza igihombo cya 1.9%.

Ubwiyongere bw’abakoresha serivisi za Mobile Money bwatanze umusaruro mu gihembwe cya gatatu cya 2024 kuko iyi serivisi yinjije miliyari 83,9 Frw bigaragaza izamuka rya 29.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2023.

Izindi serivisi zitangwa na MTN Rwanda zayihombeje ku rugero rwa 5.9%, aho zinjije miliyari 20,3 Frw ugereranyije na miliyari 21,6 Frw zari zinjije mu gihembwe n’iki cya 2023.

Raporo ya MTN Rwanda igaragaza ko igabanyuka ry’amafaranga yinjiza binyuze mu guhamagarana ryaturutse ku cyemezo cyafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) cyo gukuraho ikiguzi cy’inyongera ibigo byishyuzanyaga ku bafatabuguzi bahamagarana bakoresheje imirongo itandukanye (Mobile Termination Rate).

Iki cyemezo cyatumye sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2023 zigomba kumara umwaka wose nta yishyuza indi ku mufatabuguzi wahamagaye akoresheje imiyoboro yayo.

Aha kandi hiyongeraho ibiciro byo guhamagarana hagati y’abafatabuguzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bimwe byahujwe (One Network Area Region) ku buryo hakirwa telefone nyinshi zihamagara cyangwa zohereza ubutumwa bugufi ku bafatabuguzi ba MTN Rwanda by’umwihariko muri Uganda na Sudani y’Epfo.

Amakuru ahari ni uko muri Nzeri 2024, RURA yemeye gutangira kubara abahamagara baturutse mu bihugu bya EAC nk’abatari imbere mu gihugu, ndetse ngo ibigo by’itumanaho biri kwigira hamwe uko byagena igiciro bazishyuza ibigo by’itumanaho mu gihe abafatabuguzi babyo bahamagaye mu Rwanda bakoresheje imiyoboro y’ibigo bikorera mu Rwanda.

Inasobanura ko igabanyuka ry’abakoresha internet yayo ryatewe na gahunda yo kunganira abaturage ngo babone telefone zigezweho (smartphone) yatangijwe ariko hagatangwa izidakoresha internet ya MTN Rwanda.

Gusa ngo bahise bafata ingamba zo korohereza abafatabuguzi babo na bo babona smartphone zishobora gukoresha internet ya MTN Rwanda, bituma izikoresha uyu murongo ziyongeraho 39.0% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2023.

Abakoresha internet ya 4G bo biyongereyeho 151%, bagera kuri miliyoni 1.7, n’abakoresha internet yo mu ngo biyongeraho 25.3%.

MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk’uko biri muri gahunda y’ibikorwa ya 2025, ariko bakanereka RURA ko hakwiye gushyirwaho ikiguzi kitaremereye ku bafatabuguzi bahamagara bakoresheje imirongo inyuranye.

MTN Rwandacell Plc yahombye miliyari 10.9 Frw ivuga ko byaturutse ku mpamvu zirimo ikiguzi gicibwa izindi sosiyete iyo abafatabuguzi bazo bakoresheje imiyoboro yayo cyakuweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .