00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatangije Ikigo cy’Imari, Kagame Chantal ahabwa kukiyobora

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Mata 2021 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ishami ry’u Rwanda, yatangije Ikigo cy’Imari cyigenga cyiswe Mobile Money Rwanda Ltd, mu kurushaho kunoza no kwagura serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga no kwizigama kw’abakiliya bayo bakoresheje Mobile Money.

Ubusanzwe ibikorwa byo kubitsa, kubikuza, kohereza no kwakira amafaranga ku bakorana na MTN byakorwaga nk’imwe muri serivisi iyo sosiyete itanga, izwi nka MTN Mobile Money.

Mu minsi ishize ni bwo iyo sosiyete yatanze ubusabe muri Banki Nkuru y’u Rwanda bwo gushinga ikigo cyigenga kigenewe iyo serivisi gusa, maze ku wa 27 Mata buremerwa.

Mu itangazo MTN Rwanda yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 30 Mata 2021, yagize iti “Gutangiza Mobile Money Rwanda Ltd biri mu murongo umwe na gahunda ya MTN Rwanda yo kuzana ibisubizo by’ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu ku kubaka ubukungu bw’igihugu, hashyirwa ingufu mu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga nk’uburyo bubereye Abanyarwanda bose kandi butekanye.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bishimiye gutangiza icyo kigo kiyishamikiyeho, ndetse ko kiri mu buryo bwo kugeza ku bakiliya bayo ibibafitiye umumaro.

Yakomeje ati “Izi mpinduka zizagenzura niba umushinga wa Mobile Money ucyihuta, woroheye buri wese ku rugero rwe mu guteza imbere ahazaza kandi wihutisha udushya. Mobile Money imaze imyaka irenga 10 mu Rwanda, rero iri ni ibuye ry’ifatizo mu rugendo rwacu ruganisha ku bukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.”

Mobile Money Rwanda Ltd yahise ihabwa Kagame Chantal wari ushinzwe Ubucuruzi n’Imikoranire muri MTN Rwanda kuva mu 2018, ngo ayibere Umuyobozi Mukuru.

Mbere yo guhabwa uwo mwanya yari asanganywe yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Tigo Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo gushingwa ibicuruzwa no kubikwirakwiza ndetse n’imikoranire muri iyo sosiyete itakibaho, hagati ya 2011 na 2015.

Chantal Kagame umaze imyaka 21 akora mu bigo by’itumanaho, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIST. Kuva mu 2009 yatangiye gukora muri Tigo Rwanda, aho yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa by’iyo sosiyete kugeza mu 2015.

Itangazo rya MTN risobanura ko imikorere y’Ikigo cyayo gishya ntacyo izahungabanya ku mitangire ya serivisi ya Mobile Money isanzwe, ahubwo ko ari “ukuyagura”.

Mobile Money Rwanda Ltd yatangijwe ku wa 27 Mata 2021, ifite aba-agent 30.000 hirya no hino mu gihugu batanga serivisi ya Mobile Money, ndetse n’abacuruzi 60.000 bakoresha MoMo Pay ifasha abakiliya kwishyura badahererekanya amafaranga mu ntoki.

Serivisi ya Mobile Money ifasha abakiliya ba MTN kubitsa, kubikuza kwakira no koherezanya amafaranga kuri telefoni. Ibafasha kandi kwishyura amazi n’umuriro, guhabwa inguzanyo kuri MoKash, kwishyura serivisi za Leta, kwishyura tike z’imodoka n’ibindi.

Umuyobozi wari Ushinzwe Ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri MTN Rwanda, Chantal Kagame, yagizwe Umuyobozi w'Ikigo gishya cy'imari cy'iyi sosiyete
Serivisi ya Mobile Money ikoreshwa n'abo mu ngeri zose kuko idahenze ndetse na nyuma y'itangizwa ry'ikigo gishya izakomeza gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .