Raporo y’ibyo MTN Rwanda yinjije mu gihembwe cya gatatu cya 2024 igaragaza ko iyi sosiyete yagize igihombo cya miliyari 10,9 Frw kingana na 232,4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2023.
Amafaranga yinjiye yose mbere yo kuvanamo imisoro, inyungu, guhuza n’agaciro k’ifaranga n’ibindi (EBITDA) yavuye kuri miliyari 84,6 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023 agera kuri miliyari 65,6 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2024, bigaragaza igihombo cya 22,5%.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari, Dunstan Stober, yabwiye IGIHE ko kuva muri Kanama 2023, amafaranga yishyurwaga n’iyi sosiyete kubera abafatabuguzi bayo bahamagaye umurongo w’indi sosiyete (Mobile Termination Rate: MTR) yashyizwe kuri zeru, byatumye umubare w’abaturuka ku murongo bahataniye isoko wiyongera kandi bigira ikiguzi bibasaba kugira ngo bashobore kubafasha gutumanaho.
Ati “Abantu twakiriye bahamagaraga bavuye kuri sosiyete duhanganye ku isoko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri, iyo icyo kiguzi kiba kiriho twari kwinjiza hafi miliyari 17 Frw, ariko natwe byari kugira ikiguzi bidusaba rero twari gusigarana nibura miliyari 8 Frw.”
Yagaragaje ko “Kutagira MTR bifite ingaruka mu buryo buziguye n’ubutaziguye. Ubutaziguye ni izo miliyari 8 Frw navuze zagombaga kwinjira, ku rundi ruhande bituma abo duhanganye bashyiraho ibiciro biri hasi cyane ku isoko. Ibiciro byo guhamagara byaragabanyutse n’ibya interineti biragabanyuka, ubwo natwe dutegekwa kugabanya.”
Igihombo ku mafaranga yo guhamagara mu gihembwe cya gatatu cyaragabanyutse kigera kuri 15%, bigaragaza agaciro k’ingamba z’ubucuruzi zafashwe.
MTN Rwanda ivuga ko hari gushyirwaho ingamba zizatuma iki kiguzi cyajyaho cyangwa kitashyirwaho vuba izakomeza guhagarara neza ikanasohoka mu gihombo.
Dunstan ati “Hatabayeho amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’itumanaho kubera abafatabuguzi bacyo bakoresheje imiyoboro yacu, hari ibyo turi gukora kugira ngo dusubize ku murongo ubucuruzi bwacu haba mu byo twinjiza, yewe no mu biciro. Hari ibyo turi gukora bijyanye no kunoza ibiciro no kuvugurura ihuzanzira. Ibyo bifite inyungu ebyiri zirimo kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bituma abakiliya bacu banogerwa kurushaho na serivisi, kandi bikaba ku giciro gihendutse.”
Nkunganire kuri smartphones yabahombeje miliyari 4 Frw
Dunstan Stober yavuze ko telefone ibihumbi 100 zaguzwe ndetse zigahabwa abaturage, imwe yaguzwe ku giciro cya 60.000 Frw ariko igatangirwa ku mafaranga ibihumbi 20 Frw, bivuze ko bahombye ibihumbi 40 Frw kuri buri telefone.
Ati “Muri gahunda ya Connect Rwanda twatanze telefone ibihumbi 100, zaduhomeje hafi miliyari 4 Frw. Ibyo biri mu byagize ingaruka ku mafaranga twinjije hatarakurwamo imisoro, inyungu n’ibindi. […] Iyo tudatanga iriya nkunganire twari kuzigama miliyari 4 Frw.”
Yavuze ko nibongera kwinjira muri gahunda ya Connect Rwanda hatazongera gukoreshwa uburyo bwo kwirengera ikiguzi cyose.
Ati “Nitwongera kujya muri gahunda ya Connect Rwanda ntabwo tuzongera gukora muri ubwo buryo. Turi gushaka umufatanyabikorwa uzatanga uruhare rw’icyo kiguzi cyagafashwe nk’igihombo kuri Nkunganire dushobora gutanga.”
Dunstan yanakomoje ku ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku mpuzandengo ya 15% ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.
Ati “Kandi mu mafaranga agenewe ibikorwa, dufitemo hagati ya 15% na 20% byishyurwa mu madorali ya Amerika. Rero uko ifaranga ritaye agaciro bitugiraho ingaruka.”
Mu ngamba zo guhangana n’ihungabana ry’agaciro k’ifaranga, MTN Rwanda yatanze amasoko arenga 89% mu 2024 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda “ndetse turi guharanira ko amafaranga yishyurwa kubera ibikorwa by’ikigo yajya yishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.”
Ati “Mu mezi icyenda twahombye miliyari 10,5 Frw ariko mu gihembwe cya gatatu cyonyine, mu mezi atatu twahombye miliyari 0,4 Frw. Bivuze ko ibihombo bigenda bigabanyuka, ndetse nka Nzeri yonyine twabonye inyungu ya miliyoni 700 Frw, rero twavuye mu bihe by’ibihombo bikabije, ubu tugeze mu gihe cyo kunguka.”
Yahamije ko kuva muri Kanama 2024, MTN Rwanda yatangiye kongera kubona abakiliya bayo biyongera nk’uko byahoze, kuko nko muri Werurwe abafatabuguzi bayo bari 61,4%, muri Kamena bagera kuri 61,1%, na ho muri Nzeri bongera kugera kuri 61,3%, na ho kugeza mu matariki ya mbere y’Ugushyingo, bari bageze kuri 61,8%.
Ati “Ibi ni ingenzi cyane kuko bitwereka ko abafatabuguzi bacu bakitwizera, ndetse tukiri mu murongo mwiza kuko abafatabuguzi bacu biyongereyeho 5,3% muri iki gihembwe.”
Hari bimwe biri kubonerwa ibisubizo
Dunstan Stober yasobanuye ko hari Abanyarwanda baba muri Uganda na Sudani y’Epfo bakomeje gukoresha Sim Card za MTN Rwanda, bigatuma iyo bahamagawe icibwa amafaranga y’ihuzanzira.
Gusa yemeje ko mu byo Urwego Ngenguramikorere, RURA rwabijeje ko mu bihe biri imbere ari uko hazaboneka igisubizo kuri bimwe mu bibangamiye ubucuruzi.
MTN Rwanda yavuze ko izashyira imbaraga mu kugeza internet ku ngo n’ibigo by’ubucuruzi, ndetse ikaguma ku ntego yo guha abafatabuguzi bayo serivisi nziza kandi zihuta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!