00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mobisol yahinduye izina

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 09:08
Yasuwe :

Sosiyete icuruza ikanakwirakwiza umuriro ukoresha imirasire y’izuba mu Rwanda yari izwi nka Mobisol yahinduye izina yitwa Engie Energy Access.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko iyo sosiyete iguzwe igahuzwa n’izindi ebyiri mpuzamahanga arizo Engie Powercorner na Fenix international.

Guhindurirwa izina byatumye iba sosiyete mpuzamahanga ndetse igira n’ubundi bushobozi itari isanganywe burimo no kuba yabasha gukoreshwa n’umuntu uwo ari we wese bigendanye n’ubushobozi afite.

Umuyobozi wa Engie Energy Access mu Rwanda, Kanimba Sylvie, yavuze ko guhindurirwa izina bigiye kubongerera imbaraga kuko bihuje n’izindi sosiyete zisanzwe zikomeye.

Ati “Mu by’ukuri icyabaye ni uko twagutse, kubera ko habayeho kwihuza kwa sosiyete eshatu harimo Mobisol musanzwe muzi, Fenix International na Engie Powercorner. Birumvikana ko ubu dufite sosiyete yagutse.”

“Icyo twakishimira mu Rwanda ni uko tuzanye n’impinduka ku buryo hari imirasire tuzanye ishobora kugurwa na buri wese ariko tuzanye n’imirasire minini ishobora kwifashishwa n’inganda. Ibi ni ingenzi cyane ku banyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange, kubona sosiyete nk’iyi yigenga iri kugenda ikora ibishoboka byose ngo ifashe kandi inagire uruhare mu iterambere.”

Mu muhango wo kwemeza burundu izina rishya, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete, yavuze ko umusanzu wa Mobisol muri gahunda yo kugeza umuriro ku banyarwanda ari ntagereranywa.

Yakomeje agira ati “Umwe mu bafatanyabikorwa badufasha kugeza umuriro ku banyarwanda yari Mobisol, yifatanyije n’izindi ebyiri zikaba imwe. Ni ukuvuga ko bizanye ingufu kubera ko bishyize hamwe kandi bari basanzwe no mu bindi bihugu bya Afurika bigera ku munani. Baradufasha kugira ngo bageze umuriro mu by’ukuri ahantu REG idashobora kugera kubera ko ari kure y’umuhanda cyangwa se no kuhabona abantu bagura umuriro w’amashanyarazi bigoye cyane.”

Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu kugeza umuriro ku banyarwanda dore ko mu 1994 abanyarwanda bacanaga umuriro w’amashanyarazi banganaga na 1% kuri ubu bakaba bageze kuri 67% bishimangira ko intego ya Leta ya NST1 yo kuba mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro izagerwaho.

Umuyobobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian-Alexandre Huart, yabwiye IGIHE ko bahisemo guhuza sosiyete zose uko ari eshatu mu rwego rwo kubaka imbaraga no kwirinda gutangirira ku busa cyane ko zose zari zifite serivisi zimwe ariko zikorera mu bihugu binyuranye.

Ati “Ntabwo dushaka gusiga umuntu n’umwe inyuma, buri wese ukiri mu mwijima akwiye kugerwaho n’umuriro. Kuri ubu dufite ibicuruzwa byacu byiza kandi bihendutse kuri buri wese. Imbaraga tuzanye birumvikana ko kwihuza kwa sosiyete ebyiri zisanzwe zikora neza bifite byinshi bivuze.”

Kuri ubu Engie Energy Access ikorera muri Nigeria, Bénin, Côte d’Ivoire, Uganda, Kenya, Tanzania, Mozambique, Rwanda na Zambia

Kuva muri 2014 yatangira gukorera mu Rwanda, Mobisol yari imaze gucanira ingo 45000 zigizwe n’abaturage basaga ibihumbi 400.

Umuyobozi wa Engie Energy Access mu Rwanda, Sylvie Kanimba, yagaragaje ko kwihuza bigiye kubongerera imbaraga
Umuyobobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian-Alexandre Huart, yavuze ko bahisemo guhuza sosiyete eshatu mu rwego rwo kubaka ubushobozi
Minisitiri Claver Gatete yashimye umusanzu wa Mobisol mu gucanira abaturarwanda
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellemo, yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira gahunda zigamije kugeza umuriro ku baturage benshi
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yagaragaje ko hagikenewe ubufatanye kugira ngo hatazagira usigara inuma atagezweho n'umuriro
Umuhango wo gutangaza izi mpinduka witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Bagararagaje ko iyi sosiyete igiye kuzana impinduka zigamije gufasha buri muturarwanda
Ubuyobozi bwagaragaje ko buzanye impinduka zigamije gufasha abanyarwanda
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abari bitabiriye ibi biroro
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso na Niyitegeka Gratien wahawe akazi ko kumenyekanisha ibikorwa by'iyi sosiyete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .