00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yatanze iminsi 10 yo gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya gaz

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 05:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko leta iri gukurikirana ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz ikoreshwa mu guteka ndetse mu minsi 10 igisubizo kizaba cyabonetse.

Yabivuze kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ngo asobanure ibijyanye na gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze.

Mu byo Abadepite bamugaragarije mu bidindiza ubukungu bw’abaturage harimo izamuka ry’ibiciro bya gaz no kuba hari imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu karere kugeza ubu itarafungurwa.

Depite Habineza Frank yagaragaje ko kuba gaz ihenze bibangamiye abantu benshi batagishobora kuyikoresha nyamara byarafashaga muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe yatanze icyizere ko iki kibazo leta ikizi kandi yatangiye kugikurikirana ndetse ko ibisubizo byacyo bizaboneka mu minsi itarenze 10.

Ati “Twabanje kwiga neza uko uruhererekane rwa gaz itekeshwa ruteye kuva aho tuyikura kugeza mu Rwanda; uburyo igomba gushyirwamo umurongo tukamenya buri nyungu buri wese uri muri icyo gikorwa agomba kubona ntabone iy’umurengera ngo binanize umuguzi.”

Yakomeje ati “Turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe bitarenze iminsi 10. Iminsi 10 ni yo myinshi uhereye uyu munsi.”

Hashize igihe ibiciro bya gaz bizamutse biva ku mafaranga y’u Rwanda 800 ku kilo bigera ku 1300 Frw arenga. Abaguzi bagaragaje ko bitajyanye n’ubushobozi, abacuruzi bo bakavuga ko bahombye kubera ko hari abazikoreshaga babiretse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Ernest Nsabimana, yari aherutse kubwira itangazamakuru ko leta iri gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo iki kibazo gikemurwe imbere mu gihugu.

Ubwo yaganiraga na NewTimes yagize ati “Ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga ariko ubu turi gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’abandi harebwa icyo dushobora gukora kugira ngo duhangane n’ibiciro byitezwe ko bizakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka utaha.”

Ku bijyanye no kuba hari imipaka yafunzwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kuri ubu ikaba itarafungurwa [uretse ku ngendo zo mu kirere] nk’uko Abadepite babigaragaje mu bidindiza ubukungu bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze ko biri kwigwaho.

Ati “Leta y’u Rwanda yatangiye kubitekerezaho tugenda tureba uko icyorezo kizamuka n’uko kimanuka. Imipaka yafunzwe kugira ngo dukingire Abanyarwanda no kuyifungura ni intambwe turimo ntari bubatangarize ngo bizaba ryari ariko gahunda irahari.”

Minisitiri w'Intebe yatanze icyizere ko izamuka ry'ibiciro rizaba ryavugutiwe umuti mu minsi 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .