Minisitiri w’Intebe yashimye umusanzu wa Banki Nkuru z’Ibihugu mu kubungabunga ubukungu bwa Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko nubwo hari inzitizi nyinshi zugarije ubukungu zirimo igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa ku masoko mpuzamahanga, Banki Nkuru z’Ibihugu bya Afurika, zagize uruhare mu gusigasira ubukungu bw’uyu mugabane.

Ni mu nama ya 42 y’ihuriro ry’amabanki y’ibihugu bya Afurika (Association of African Central Banks), yatangiye kuri uyu wa Gatatu i Kigali. Iri huriro rigizwe n’amabanki 41, ryagiyeho mu 1963 buri mwaka rirahura rikaganira ku bireba ubukungu bwa Afurika muri rusange.

Riganira kandi ku mbogamizi zaba zihari ku bukungu bwa Afurika cyangwa ku iterambere ry’urwego rw’imari ryawo. Umunsi wa mbere w’iyi nama haganiriwe ku kibazo cy’imyenda ibihugu byo muri Afurika bifite.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ubwo yafunguraga iyi nama, yavuze ko mu myaka 20 ishize ubukungu bwa Afurika bukomeje gutera imbere ku rwego rwo hejuru, abashyiraho politiki z’ubukungu na Banki Nkuru z’ibihugu bakaba baragize uruhare mu gukemura inzitizi nshya kugira ngo Afurika ikomeze urugendo rwayo rw’impinduka rugendanye n’icyerekezo 2063.

Ati “Mu buryo bugezweho bw’ibijyanye n’imari, dushingira kuri za Banki Nkuru z’Ibihugu ngo zisigasire politiki zacu z’ifaranga mu gihugu ndetse n’urwego rw’imari muri rusange”.

Yavuze ko Banki Nkuru z’Ibihugu zifasha mu gushyiraho imirongo ngenderwaho mu guhererekanya ibintu na serivisi hagati y’imigabane, uburyo bugezweho bwo kwishyurana no kugabanya ikiguzi cyo guhererekanya ibicuruzwa na serivisi, imikorere y’amabanki yambukiranya imipaka koroshya ihanahana ry’amadovize ndetse n’ukwihuza mu by’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Banki nkuru z’ibihugu uruhare rwazo mu guharanira ko ubukungu butajegajega, nubwo hari inzitizi nyinshi zirimo igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga n’izindi.

Ati "Uretse ibibazo by’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ihungabana ry’ifaranga kenshi bitewe n’impamvu zitandukanye z’ubukungu bw’Isi, Banki za Afurika zagerageje mu kurwanya ihungabana ry’ubukungu. Turashima uruhare rukomeye iri huriro ryagize muri urwo rwego".

Yavuze ko u Rwanda rugenzura neza ibijyanye n’imyenda rufata kuko yanganaga na 29% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu 2018.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu 2017 cyagaragaje ko Afurika ifite umwenda ungana na 45% by’umusaruro mbumbe wayo. Yerekana kandi ko ibihugu 19 byo kuri uyu mugabane umwenda bifite uri hejuru ya 60% y’umusaruro mbumbe wabyo.

Imyenda Afurika yari ifitiye u Bushinwa mu 2013 warengaga miliyari 15 z’amadolari, mu 2016 yari miliyari 30 z’amadolari naho mu 2017 ugera kuri miliyari zirenga 10 z’amadolari.

IMF igaragaza kandi ko Afurika atari yo yonyine ifite ikibazo cy’imyenda. Mu 2017 yerekanye ko ibihugu bikize byari bifite umwenda ungana na 266% by’umusaruro mbumbe wabyo, mu gihe ibihugu byihuta mu iterambere ry’ubukungu byo umwenda wabyo wari ugeze ku 168% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko nka Banki Nkuru z’ibihugu icyo kwibandaho ari ukureba uko iyo myenda yagira uruhare muri politiki y’ifaranga nziza ndetse no mu gusigasira ubukungu muri rusange.

IMF iherutse gutangaza ko yasubiyemo ibipimo by’umusaruro mbumbe w’Isi mu 2019 na 2020, kubera ingaruka mbi z’intambara z’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa ndetse n’ibindi nka Brexit.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ‘Abanyafurika badashyize hamwe, bashobora kuzaba nka bya byatsi by’aho inzovu zarwaniye’.

Abebe Aemro Selassie uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’imari muri Afurika, avuga ko icyatumye imyenda ibihugu bifite yiyongera ari igabanuka ry’ibiciro bya Peteroli n’ibindi bicuruzwa hagati ya 2014 na 2016.

Yavuze ko ‘Dukeneye gutekereza uko Banki Nkuru z’Ibihugu zahangana n’imyenda minini ugereranyije n’umusaruro mbumbe muri Afurika’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund, Dr Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere imyaka 10, yavuze ko imyenda atari ikibazo cy’ibihugu bya Afurika gusa ahubwo ari icy’Isi yose kandi gikeneye umuti ku rwego rwayo.

Yavuze ko abari mu nzego z’imari muri Afurika bakwiriye kwicara bagasesengura impamvu y’ukwiyongera k’urwego rw’imyenda uyu mugabane ukura hanze, bakarebera hamwe imbogamizi n’inzira zo kuzikemura.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko abanyafurika bakwiye gushyira hamwe
Abebe Aemro Selassie uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’imari muri Afurika, avuga ko icyatumye imyenda ibihugu bifite yiyongera ari igabanuka ry’ibiciro bya Peteroli n’ibindi bicuruzwa
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund, Dr Donald Kaberuka avuga ko ikibazo cy'imyenda atari icya Afurika gusa
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente asuhuzanya na bamwe mu bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza