00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abasora akebura abacuruzi badakoresha EBM

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 10:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kugira ngo igihugu kirusheho kwigira hashingiwe ku misoro bizagerwaho ari uko abacuruzi n’abanyarwanda bagize umuco gukoresha inyemezabwishyu ya EBM [Electronic Billing Machine].

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi mukuru wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza’.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishima cyane abasora bose bakomeje kuzuza neza inshingano, basora uko bikwiriye kandi kuba bataraciwe intege n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, nabyo ngo ni ibyo gushimirwa.

Yakomeje agira ati “By’umwihariko, turashimira abamaze guhabwa ibihembo mu kanya ndetse n’ababihawe mbere mu Ntara zinyuranye z’Igihugu cyacu. Umurava w’abasora neza bagamije kwiyubakira Igihugu, ni wo utuma tugera ku musaruro ushimishije nk’uko babitugejejeho mu kanya.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Kuba ingano y’imisoro n’amahoro yaragiye yiyongera bijyanye n’ingamba zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo koroshya ishoramari mu Gihugu cyacu."

"Ibi byashobotse ahanini kubera uruhare rw’ubufatanye n’abikorera kandi bikomeje kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2021/22, cyabashije kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 1,910.2 Frw

Mu 2021, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10,9% nyuma yo guhungabanywa n’icyorezo cya Covid-19 mu 2020, aho bwari bwamanutse ku kigero cya 3,4%.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutseho 7,9% naho mu gihembwe cya kabiri buzamukaho 7,5%.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzazamuka ku gipimo cya 6,8% muri uyu mwaka wa 2022 naho mu mwaka utaha wa 2023 bukazazamuka ku gipimo cya 6,7%.

Dr Ngirente yagize ati “Izahuka ry’ubukungu twagezeho mu mwaka ushize ndetse n’iriteganyijwe muri uyu mwaka, ryashobotse kubera ingamba Guverinoma yafashe zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

Mu rwego rwo gufasha ibikorwa by’ubucuruzi byazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund- ERF). Iki kigega cyashyizwemo amafaranga arenga gato kuri miliyari 350 yatanzwe mu byiciro bibiri.

Kugeza ubu, mu cyiciro cya mbere (ERF1) hatanzwe angana na miliyari 101.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho mu cyiciro cya 6 2 hamaze gutangwa agera kuri miliyari 35, kandi iyi gahunda irakomeje.

Hashyizweho kandi gahunda yo guteza imbere inganda mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

Iyi gahunda yibanda ku kongera ishoramari mu rwego rw’inganda n’ubwubatsi, imaze kureshya ishoramari ry’imishinga igera kuri 96, ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari 1,5 z’amadolari ya Amerika, bikaba biteganyijwe ko izatanga imirimo igera ku $33,747.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, hubatswe kandi amasoko agezweho imbere mu Gihugu no ku mipaka ihana imbibi n’ibihugu duturanye, ububiko bw’ibicuruzwa, ibigega, n’ibyumba bikonjesha.

Hari kandi n’ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda bigikomeje kubakwa ahantu hatandukanye mu Gihugu.

Hakozwe kandi amavugururwa mu burezi mu rwego rwo kubujyanisha n’icyerekezo cy’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo haboneke abakozi bafite ubushobozi.

Gukoresha EBM bikwiye kuba umuco

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, Guverinoma ishishikajwe no koroshya imitangire ya serivisi zose za Leta binyuze mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Nk’uko mubizi, kumenyekanisha no kwishyura imisoro n’izindi serivisi za Leta, bikorwa bitabaye ngombwa ko umuntu ava aho ari.”

Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo gukomeza guharanira kwigira, ndagira ngo nsabe abacuruzi ko gutanga inyemezabuguzi ya EBM (Electronic Billing Machine) ikwiye, babigira umuco.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abaguzi kujya bibuka kwaka buri gihe iyi nyemezabuguzi igaragaza igiciro nyacyo cy’ubwishyu batanze.

Ati “Ku bacuruzi bamwe bakinangiye cyangwa bagitanga inyemezabuguzi zituzuye, ndabibutsa ko ubucuruzi bwabo buzagirwaho ingaruka z’amategeko batubahirije.”

Umucuruzi akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko gucuruza ugatanga imisoro bigirira akamaro kuko kugira amafaranga menshi atagirira akamaro abandi ntacyo byakumarira.

Avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu ari bimwe mu bikomeje kumufasha kongera umusaruro w’ibyo akora, bityo akabasha gusora neza.

Ati “Muri iyi myaka aho EBM iziye, ni umunyenga, nabaye uwa mbere kuyikoresha ndetse nanajyaga kuri RRA kubasaba ngo banyigishe uko iryo koranabuhanga rikoreshwa. Bituma menya ibyo naranguye, ibyo nacuruje ndetse no gufata gahunda yo kongera kurangura.”

Yavuze ko ikoreshwa rya EBM rinafasha mu gutuma abamucururiza batamwiba.

Ati “Ikindi ni ibintu byerekeranye no gutanga umusoro. Bikorera, bacuruzi bagenzi banjye ntuzatinye gukoresha EBM. Abavuga ko itwara imisoro myinshi ni abayikoresha nabi.”

Yavuze ko hari imbogamizi zagiye ziboneka zirimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM ya kabiri ariko ubu bishimira ko icyo n’ibindi bibazo bigenda bibonerwa ibisubizo.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yashimiye abasora abizeza ubufatanye mu gukomeza kubungura ubumenyi mu bijyanye no kumenyekanisha imisoro.

Mu 2013 ni bwo gahunda yo gutanga inyemezabuguzi ya EBM yatangiye bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM ndetse kugeza ubu 98% by’abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa hamwe na Minisitiri w'UBucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko Francis na bamwe mu bo mu nzego zishinzwe umutekano
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ari mu bitabiriye ibirori byo gushimira abasora
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi (iburyo) aganira n'umwe mu bitabiriye ibirori byo gushimira abasora
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abaguzi kujya bibuka kwaka buri gihe iyi nyemezabuguzi igaragaza igiciro nyacyo cy’ubwishyu batanze
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ruganintwari Pascal (ibumoso), abasoreshwa bashimiwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ruganintwari Pascal (ibumoso) ashimira umwe mu basora
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n'abasora bashimiwe ku bwo gutanga imisoro neza

Amafoto: Igiraneza Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .