00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Tusabe yagaragaje icyatabara Afurika mu gihe inkunga z’amahanga ziri kugabanyuka

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 December 2024 saa 01:56
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe yagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro kuko inkunga z’amahanga zikomeza kugabanyuka uko iminsi yigira imbere bitewe n’ibibazo byugarije Isi.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera ku Isi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikagabanya inkunga byageneraga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, byinshi mu bihugu byatangiye gushaka ibisubizo binyuze mu bikorwa by’imbere mu gihugu.

U Rwanda rusa n’urwari rwarabimenye mbere rutangiza gahunda yo kwigira, ruva ku gushingira ibikorwa byose ku nkunga z’amahanga, rwimakaza umuco wo kwigira.

Minisitiri Richard Tusabe ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo bishinzwe imisoro (ATAF), kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, yagaragaje ko iterambere rirambye rya Afurika rizashoboka ari uko ibihugu bishoboye gukusanya ubushobozi bukenewe imbere mu gihugu.

Ati “Twibuke ko iterambere rirambye rishingiye ku gukusanya ubushobozi bw’imbere mu gihugu bufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kubaka ibikorwaremezo byihutirwa no kugabanya ibyo gushingira ku nkunga z’amahanga.”

Yagaragaje ko ibibazo bitandukanye byugarije Isi byatumye inkunga z’amahanga zageraga kuri Afurika zigabanyuka cyane kandi ibimenyetso bigaragaza ko zizakomeza kuba nke.

Ati “Amakiriro yacu yongera kugaruka ku misoro, ndetse ndibwira ko imisoro itigeze iba ingirakamaro nko muri iki gihe. Ni gute twubaka uburyo buhamye bw’imisoro? Dushyiraho dute politike zisubiza ibibazo dufite byerekeye imisoro zinadufasha kugera ku ntego muri iyi si yabanye iya ba nyamwigendaho?”

Yagaragaje ko umugabane wa Afurika kuri ubu utuwe n’urubyiruko ku kigereranyo cya 70% kandi rushaka akazi bityo hakwiye kubaho uburyo bwo kubahangira akazi.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Ronald Niwenshuti yagaragaje ko urwego rw’imisoro muri Afurika rugihura n’inzitizi nyinshi z’abashaka kuyinyereza kubera kudakoresha ikoranabuhanga.

Ati “Inzira irimo inzitizi kandi ni ndende twigereranyije n’ibihugu byateye imbere ariko iyi mibare ni igihamya ko nidushyira imbaraga hamwe dushobora gukora impinduka. Dukeneye guhindura isura y’uko Afurika ifatwa tugaharanira kuzana ibisubizo ku bibazo bigaragara mu misoro tugateza imbere ubukungu bwa Afurika.”

Umwaka wa 2023/2024 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije miliyari 2639 Frw mu gihe intego yari miliyari 2637 Frw, bigaragaza inyongera ya 12,8%.

Muri uwo mwaka cyakusanyirije uturere two mu gihugu imisoro n’amahoro bingana na miliyari 89,8 Frw mu gihe intego yari miliyari 88,1 Frw.

Uyu mwaka wa 2024/2025 RRA ifite intego yo kwinjiza miliyari 3061 Frw azagira uruhare rwa 54% mu ngengo y’imari y’igihugu ingana na 5690 Frw.

Niwenshuti ati “Nagira ngo mbabwire ko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga muri serivisi nyinshi ndetse nk’urwego rushinzwe imisoro duharanira ko amavugurura akorwa mu misoro ashingira ku ikoranabuhanga kandi rigakoreshwa mu bikorwa byinshi.”

“Igitutu cyo gukusanya amafaranga yo guharanira iterambere rirambye kigenda cyiyongera. Inzego zishinzwe imisoro tubigiramo uruhare rukomeye, bivuze ko tugomba gushaka uburyo imisoro dukusanya yiyongera. Tugomba gushyiramo imbaraga ku buryo buri wese usabwa umusoro awutanga.”

Niwenshuti yavuze ko ibihugu byose bikeneye kongera umubare w’abasora, kuvugurura imikorere y’inzego zishinzwe abasora no kwimakaza ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ATAF, Logan Wort yagaragaje ko Leta zigomba kubaka ubushobozi bwo kurwanya abashaka kunyereza imisoro no gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga.

Ihuriro ATAF kuri ubu rifite ibihugu binyamuryango 44, ryashinzwe mu 2009 rigamije gufashanya kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, RRA yinjiramo mu 2012.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yavuze ko ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda gukusanya imisoro neza
Abafatanyabikorwa ba Afurika mu bari mu nama rusange y'inzego zishinzwe imisoro muri Afurika
Minisitiri Tusabe yagaragaje ko uko inkunga z’amahanga zigabanyuka amakiriro asigara ku misoro
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'imisoro muri Afurika ziri kwigira hamwe uko imisoro yaba inkingi y'iterambere rya Afurika
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'imisoro muri Afurika ziri kwigira hamwe uko imisoro yaba inkingi y'iterambere rya Afurika
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ATAF, Logan Wort yagaragaje ko Leta zigomba kurwanya abanyereza imisoro

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .