00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo byugarije ubucuruzi n’inganda mu Rwanda n’umuti wabyo: Minisitiri Sebahizi yabivuye imuzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 August 2024 saa 12:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yagaragaje ko mu nshingano nshya yahawe zo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda hari byinshi azashyiramo imbaraga birimo no gukemura ibibazo bijyanye no kugeza umusaruro ku isoko, kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyinjira mu gihugu n’ibisohoka.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari amaze gukora ihererekanyabubasha na Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Prudence Sebahizi yari Umuyobozi mu Bunyamabanga bushinzwe Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ushinzwe imikorere y’inzego no guhuza gahunda z’ibikorwa.

IGIHE: Ni iki ushyize imbere mu buyobozi bwawe?

Ibibazo byagaragaye muri iyi Minisiteri ahanini bishingiye no kugeza ibicuruzwa ku masoko, ibyatangiye bivugwa cyane cyane ni umusaruro w’ubuhinzi. Buriya umusaruro w’ubuhinzi ntabwo uhoraho. Iyo waziye rimwe ushobora kuza ntuhure n’ubushobozi isoko ryari rifite cyangwa hakaba n’igihe urumba ibiciro bikazamuka rero haba hakeneye gushyirwaho ingamba.

Mu Rwanda hari ikintu mbona abantu bitiranya ubucuruzi no gukura ibintu mu mahanga. Buriya ubucuruzi bwo gukura ibintu mu mahanga ni ubucuruzi bw’igice kimwe.

Ubundi ubucuruzi bwiza ni ugufata umusaruro wawe, ibyo ukora ukabishyira ku isoko, ryaba mu gihugu imbere cyangwa isoko mpuzamahanga, ubwo nibwo bucuruzi bufite ishingiro. Niba ufite ubwo gukura ibintu hanze gusa ukemura ikibazo cy’abakenera ibyo bicuruzwa ariko nta mirimo watanze ku Banyarwanda, urimo gukorera uwakoze ibyo bicuruzwa.

Icyo gihe ku ifaranga ry’Igihugu nta kintu uba uri kudufasha kuko rikomeza gutakaza agaciro kuko ibyo bicuruzwa ubibona wakoresheje amadovize, rero iyo uyakoresheje bitandukanye no kuba wayinjije.

Icyo nzashyiramo imbaraga cyane rero ni ugushishikariza abacuruzi, ba rwiyemezamirimo n’abandi kureba uburyo twagabanya icyuho kigaragara mu bucuruzi bw’u Rwanda busa n’ubushingiye ku bituruka hanze gusa, tutareba ibyo dukora mu gihugu. Ubwo igice cy’inganda tuzagishyiramo imbaraga nyinshi cyane kugira ngo gikemuke.

IGIHE: Wari umaze igihe kinini ukora mu Bunyamabanga bw’Isoko rusange rya Afurika, ubona umusaruro waryo ari uwuhe kugeza ubu?

Ikibazo cya Afurika kiri rusange, ariko njyewe nkibona nk’amahirwe ku bazafunguka mbere y’abandi. Iyo witegereje neza no kugira ngo isoko rya Afurika yunze Ubumwe ni uko ubushakashatsi bwagaragaje ko Afurika ubwayo yahindutse isoko Mpuzamahanga ku Banyamahanga.

Abaturage miliyari 1,3 batuye Afurika, iyo Abashinwa babarebye usanga tubaruta, Abahinde batureba tukaba tubaruta, Abanyamerika bo tubakubye inshuro zirenze enye kimwe n’abanyaburayi, biravuze ngo bose batubonamo isoko.

Ikindi cya kabiri ibyo bakoresha mu nganda baza kubivana muri uyu mugabane wacu, hafi ku kigero cya 70%. Ibaze kuba wavana umucanga hano i Kigali ukawujyana mu Bushinwa ngo ujye kuwukoramo itafari ukazarigarura aha!

Muri Afurika isoko rirahari ikibura ni ugushora imari mu byo bo bakoze mu myaka 100 ishize, ari byo guteza imbere inganda zacu.

Minisitiri Sebahizi yemeza ko yiteguye gukorana umurava imirimo yahawe n'Umukuru w'Igihugu

Iri soko rero ni amahirwe akomeye ku bazafunguka mbere, mu bihugu 55, biroroshye cyane ko u Rwanda rwahinduka izingiro ry’umusaruro wa Afurika yose, abanyenganda n’abashoramari bose bakaza mu Rwanda mu gihe twaba twashyizeho Politiki ziborohereza.

Hari rero kubanza kureba niba iyo myumvire ihari, iyo wagize iyo myumvire ukagira igitekerezo ujya gushaka ubushobozi, rero dukeneye guhuza abafite iyo myumvire n’abafite amafaranga.

IGIHE: U Rwanda ruri mu bihugu byaryumvise mbere wasobanura ko rumaze kubyungukiramo iki?

Buriya iyo uvuga inyungu ku gihugu, ahari ukuzirebera muri rusange no ku bantu ku giti cya bo. Muri rusange ureba niba umusaruro w’Igihugu waba ugenda uzamuka.

U Rwanda ruri mu bihugu bike cyane ku Isi byabashije kugira icyo gipimo mu buryo buhoraho. Kuba rwarabashije kumva ibyo isoko mpuzamahanga birumariye, biri muri bimwe bituma umusaruro wacu uzamuka mu buryo buhoraho, buriya iyo miryango tuyivuyemo nibwo wahita ubona ingaruka zabyo.

Uyu munsi ushobora gusanga hari Abanyarwanda babonye amasoko mu bihugu bitandukanye ariko batazi impamvu bayabona, mbere y’uko ayo mahirwe aboneka ni uko Leta iba yabanje gukora ako kazi kayo igasinya amasezerano ashobora gutuma umuturage wayo ashobora kubona amahirwe yo gukorera mu kindi gihugu.

Leta ikorana n’ibindi bihugu, bakizera ko abaturage b’ibihugu byombi bashobora gukorana.

Muhawe inshingano mu gihe cy’agahenge ku izamuka ry’ibiciro ku masoko. Ni izihe ngamba zikwiriye gushyirwaho mu gukomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko?

Ingamba za Leta n’akazi ka Leta ni ibintu bihoraho, hari ubwo biciro bizamuka kubera impamvu zatumye umusaruro wari witezwe ugabanuka ku buryo bugaragara. Icyo gihe rero Leta igomba guhora irekereje, ku buryo ikibazo cyaba igahita itangira gushaka igisubizo hakiri kare.

Hari ingamba nyinshi zishobora gushyirwa mu bikorwa binyuze mu bushakashatsi buba bwakozwe n’abahanga. Leta ishobora gutangira kwegera abageza uwo musaruro ku isoko ko mu gihe runaka umusaruro uzagabanuka niba ari n’ibizakorwa byo kwitabaza abaturanyi bigakorwa kare kuko umuturage atazabura kurya.

Iyo rero ibyo byakozwe ariko bikaba bidahagije, Leta igomba gukoresha imbaraga zayo. Hari ibigo biba byarashyizweho, nk’urugero uyu munsi dufite ikigo cya EAX (East Africa Exchange) gishinzwe gushaka umusaruro kikawugura, kikawubika kikazawushyira ku isoko.

Buriya Leta ishobora kubegera ikababwira iti “kubera ko hagiye kuba igabanuka ry’umusaruro, nimwihute mugure umusaruro w’igihingwa runaka kubera ko kizakenerwa ku isoko.”

Ibyo bitakozwe neza ibiciro byazadutungura bikazamuka, nk’uko bishobora kumanuka umusaruro wabaye mwinshi icyo gihe nabwo hari ingamba zigomba gufatwa. Kuvuga ngo umusaruro wabaye mwinshi ubundi ntibyakabaye urwitwazo kuko ibyabaye byinshi hano biba bikenewe ahandi.

IGIHE: Hagiye havugwa umusaruro uburirwa isoko nyamara abahinzi barahinze bashyizeho umwete bagataka igihombo kandi barejeje. Ubona hakorwa iki ngo kugeza umusaruro ku isoko bikorwe neza hatagize igihombo biteza abawutanga?

Hari ibyiciro bitatu icyo kibazo gishobora gukemukamo: Icya mbere cyagombye gutekerezwaho nk’igisubizo cy’igihe kirekire, ni ugushyiraho ibikorwa remezo ahantu hose haboneka umusaruro runaka.

Hari nk’ibice biba bizwi ko byeza umuceri, ibigori n’ibindi bihingwa tuzi. Hashyirwaho uburyo uwo musaruro uko ubonetse ushobora kubikwa, ingaruka zo kuba wabaye mwinshi ntizigere ku muturage.

Niba wafashe amafaranga ugashyiraho ibigega, umusaruro ukagurwa ukajya muri ibyo bigega, umuturage abona amafaranga ye noneho igihe cyo kuwushyira ku isoko kikazagera ariko umuturage yamaze kubona aye.

Niba hari ibihingwa byangirika, ugashyiraho uburyo ushobora kubikwa ukamara igihe utangiritse ariko umuturage agokomeza akabona amafaranga ye. Ibyo bikorwa remezo bitwara igihe kubishyiraho ahantu hose ariko nibura byagenda bishyirwaho aho bigaragara ko bikenewe cyane kandi uwo ni umuti urambye.

Icyiciro cya kabiri ni ukumenya ngo ko wamaze gushyiraho ibikorwa remezo ni bande bazacunga urujya n’uruza rw’ibicuruzwa? Aho niho dutekereza ibigo by’inzobere mu kugura umusaruro w’abaturage no kuwushyira ku isko iyo ukenewe.

Iyo ibyo binaniranye byose, Leta nayo ishobora kubijyamo. Murabizi nayo igira amasoko. Ugiye mu mibare ushobora gusanga Leta ku rwego rw’Isi ari yo itanga amasoko menshi kuruta abaturage.

Ubundi amasoko ya Leta yagombye kujya ashingira ku musaruro w’Igihugu, niba hari isoko ryo kugaburira ababa mu bigo runaka, rigashingira ku musaruro igihugu kibona mbere yo gutekereza kujya kubishakira hanze

Mu Rwanda hari ibyanya byahariwe inganda birindwi. Ibimaze gutanga umusaruro ufatika ni icya Kigali n’icya Bugesera. Ni izihe ngamba zihari mu gutuma n’ahandi bitanga umusaruro ufatika?

Hari ibyanya biri kugenda bishyirwaho mu turere dutandukanye ariko ibyinshi biracyari mu mpapuro. Ibishushanyo mbonera byaho bizajya birahari, abashaka kugura ubutaka batangiye koroherezwa uko bazabona ubutaka.

Duhereye ku bikora rero hakeneye kureba niba inganda zirimo zubahiriza inshingano kuko iyo uhawe ikibanza muri icyo cyanya, hari icyo Leta iba yagushyiriyeho hari n’icyo igusaba. Hari uruhare rwa rwiyemezamirimo niba yarabonye ibikorwa remezo akaba atarakoze uruhare rwe ibyo tuzabireba.

Ku byanya bitarakora, icyihutirwa ni ugushyiramo ibikorwa remezo bya Leta kandi byo bijyana n’ubushobozi, uko habonetse ingengo y’imari ya buri mwaka bareba ibyihutirwa nibwira ko tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo biboneke.

Sebahizi Prudence yemeza ko urwego rw'ubucuruzi n'inganda rukeneye imbaraga mu kongera umusaruro

Video: Igisubizo Isaac na Rukimbira Divin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .