Gahunda ya Guverinom y’imyaka itanu iteganya ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri kakava kuri miliyari 3,5$ kakagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.
Inzego zifite aho zihurira n’ubukungu zihamya ko bizagirwamo uruhare rukomeye n’abikorera, bityo ko hakorwa ibishoboka ngo ibikorwa remezo biborohereza ishoramari bishyirwe hirya no hino mu gihugu.
Ubwo hamurikwaga raporo y’iby’ibanze bizafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza, yakozwe na Banki y’Isi ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Prudence Sebahizi yagaragaje ko iterambere rizagerwaho binyuze mu kuzamura umusaruro ukomoka mu nganda no kuwucuruza ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ni gute twakongera umusaruro nk’uko byagarutsweho na buri wese? Hari uburyo bubiri bw’ingenzi ngo tubigereho harimo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kuko mu minsi ishize namenye ko aho u Rwanda rwagiye rubona amasoko y’ibikomoka ku buhinzi, nk’urugero avoka, tubona isoko rinini mu Burayi kandi dusabwa kujyanayo kontineri za avoka, ibi bifite uburambe ku ruhe rugero? Iyo zigezeyo barapima, kubera impamvu runaka zimwe ntizifatwe, izo zitagurishijwe zimara iki?”
Yavuze ko uwo musaruro wangirikira ku isoko n’ahandi mu nzira nyamara hari ibikorwa remezo bishobora gufasha mu kuzongerera agaciro.
Ati “Mushobora kuzitunganyiriza hano mukajyana hanze amavuta cyangwa amasabune cyangwa ibindi bicuruzwa bishobora kuva muri avoka.”
Minisitiri Sebahizi kandi yavuze ko yanabonye ko Abanyarwanda bajyana urusenda ku isoko ry’u Bushinwa bakwiye kubitekerezaho kabiri kuko bataribyaza umusaruro ukwiye.
Ati “Dufite isoko rinini ry’urusenda mu Bushinwa ariko icyumweru gishize ubwo nari yo nari ndi kubuza abacuruzi bacu ngo ntibakajyane mu mahanga urusenda rudatunganyije. Bisaba iki kugira ngo utunganye urusenda ujyane urutunganyije mu Bushinwa?”
Yahamije ko “Ikintu cyose gikomoka ku buhinzi twohereza hanze dushobora gukora ku buryo tucyongerera agaciro kugira ngo tubone kucyohereza?”
Ikoranabuhanga ni ingenzi mu kongera umusaruro
Abikorera bagaragaza ko abantu barangiza kwiga muri iki gihe badafite ubumenyi bujyanye n’ibyo isoko rikeneye.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza uko umurimo uhagaze mu Rwanda, mu gihembwe cya kabiri bwagaragaje ko urwego rw’inganda rukoresha 17% by’abafite akazi mu gihugu.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko hatabayeho gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu nganda za Afurika bazibura ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ni ngombwa gukoresha ikoranabuhanga. Nituvuga ibijyanye no gukoresha abantu cyane ntidukoreshe ikoranabuhanga rigezweho tuzibura ku Isoko mpuzamahanga. Kugira ngo dushobore guhangana ku isoko, tugomba kwita ku musaruro ukomoka mu nganda twita ku musaruro w’abakozi, tukareba ibyerekeye igishoro kandi tukabyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho.”
Yahamije ko hakozwe ubushakashatsi kuri buri rwego rukeneye ishoramari ku buryo umuntu ukeneye kurwinjiramo abona amakuru ahagije y’aho agiye gishora amafaranga ye.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibyanya byahariwe inganda ari hamwe mu hantu hashyirwa ibikorwa remezo bihagije bizatuma abikorera barushaho koroherwa mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Icyanya cy’inganda cya Kigali ari na cyo kinini kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$. Mu cya Bugesera harimo inganda zibarirwa ishoramari rirenga miliyoni 95$, mu gihe icya Muhanga kirimo inganda enye zibarirwa ishoramari rya miliyoni zisaga 100$ na ho icya Rwamagana harimo inganda zashowemo arenga miliyoni 59.5$.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!