Mu bice bitandukanye by’igihugu hari ibyanya by’inganda zikora ibikoresho bitandukanye birimo n’ibikenerwa n’abaturage mu buzima busanzwe, ariko ibyiganje ku isoko bikaba ibikomoka mu bihugu byo hanze.
Nko mu gihembwe cya 2024 ibyo u Rwanda rwohereje hanze byageze kuri miliyoni 541.1$ mu gihe ubyo rwatumije mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 1,814$, na ho ibyatumijwe hanze bikongera kugurishwa hanze y’igihugu bifite agaciro ka miliyoni 164$.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Innganda, Sebahizi Prudence ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura inama ya Biashara Afrika, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, yagaragaje ko u Rwanda rushyira imbaraga mu guha ikaze abashoramari kugira ngo bashobore guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yagaragaje ko inganda z’imbere mu gihugu zitarashobora guhaza Abanyarwanda mu byo zikora.
Ati “Mu nganda nkeya maze iminsi nsura, inganda zacu inyinshi nta nubwo zibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda ubwaryo. N’iyo wahera no ku buhinzi ibyo duhinga ntabwo bibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda. Ingandaa na zo iyo zije ziza zije guhaza isoko kubera ko dufite ibintu byinshi dukura hanze, na zo ubwazo ntabwo zirabasha guhaza isoko ryo mu Rwanda.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko abikorera bakwiye kubanza gusobanukirwa uko iri soko rikora hanyuma bakongera umusaruro w’ibyo bakora.
Ati “Kugira ngo rero dutangire kugemurira isoko nk’iri rigari ni uko tubasha kongera umusaruro. Icyo twitezweho ni ukumenya uko iri soko rikora ariko no kongera umusaruro.”
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere u Rwanda rwifuza ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro. Rikazava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu, rizagere kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5%.
Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda biteganyijwe ko izahabwa umwihariko aho ibyo bikorerwa mu Rwanda bigomba kwiyongera ku ijanisha rya 13% buri mwaka.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.
Umunyamabanga Mukuru wa AfcFTA, Wamkele Keabetswe Mene yatangaje ko uyu mwaka ibihugu 38 ari byo bigiye kujya bikorana ubucuruzi bikoresheje amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!