00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ngabitsinze yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 09:41
Yasuwe :

U Rwanda na Ghana byatangije ihuriro ry’ubucuruzi mu kurebera hamwe uburyo habyazwa umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari muri ibi bihugu no gushyira imbaraga mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu bihugu byombi.

Iri huriro ryatangiye ku wa 24 Ukwakira 2022 ikaba iri kubera i Accra muri Ghana, mu mujyo w’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, rihuza ibihugu 54 muri 55 bigize uyu mugabane, yasinywe mu 2020.

Ni ihuriro ryitabiriwena Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze n’abo mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi n’izindi.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Biteganijwe ko muri iri huriro hazasinywa amasezerano hagati y’ibihugu byombi agamije gusenyera umugozi umwe mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse hamurikwe ku mugaragaro ibicururwa byo mu Rwanda ku isoko rya Ghana.

Ni igitekerezo cyashyizwe mu bikorwa mu myaka itatu ishize mu murongo wo gushyira imbaraga mu mubano ushingiye ku bucuruzi n’ubukungu mu bihugu byombi.

Minisitiri Ngabitsinze yashimiye inzego z’ubuyobozi za Ghana n’iz’u Rwanda, zagize uruhare runini kugira ngo iki gikorwa kibe, asaba abaryitabiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi.

Ati "Inzego z’u Rwanda zishyigikiye ibyo Ghana iri gukora mu kuzamura ubufatanye buteza imbere ubucuruzi mu bihugu byombi. Amahirwe ari aho inganda za Afurika zikorera ariko Afurika kugeza ubu ifatwa nk’idashobora gukora ibicuruzwa ubwazo."

"Iterambere ry’inganda muri Afurika ni rishya, ariko iyo ugiye mu mashini muri gukoresha ubu ni iza kera, impamvu ni uko dufite inganda nto ubundi tugakoresha izakoreshejwe ziturutse mu Burayi n’ibindi bihugu. Tugomba kuvugurura ibyo dukora tukamenya ko bihagije isoko rya Afrika."

Minisitiri Ngabitsinze yajomeje avuga ko ibibazo by’itakara ry’agaciro k’ifaranga riri muri Afurika rituruka ku musaruro muke w’ibikorerwa kuri uyu mugabane asaba ko hahuzwa imbaraga kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Ati "Umuntu agomba kujyana ku isoko ibicuruzwa bifatika kuko ari byo bikenewe kuhagurishirizwa. Mureke tujye kubyaza amahirwe ari ku isoko dufite ibicuruzwa na serivisi nyinshi kandi zinoze. Mureke nka Afurika tube umwe kuko nituba dufite ubukungu buhamye ibindi bihugu nabyo bizaza".

Mu bihe bitandukanye kuva mu 2020 inzego za leta n’izabikorera muri ibi bihugu zakoze inzinduko zitandukanye kugira ngo babyazwe umusaruro amahirwe ari ku masoko yombi binyuze mu gufasha abahinzi ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Aya masezerano yo gutahiriza umugozi umwe ashingiye ku ngingo zitandukanye zirimo gushyigikira abagore, kongera imbaraga mu bicuruzwa bikorwa n’inganda zo mu bihugu byombi, guteza imbere ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere n’ibindi.

Hateganijwe irindi huriro rizanabera i Kigali aho ibigo byo muri Ghana bizaba na byo bigaragaza bimwe mu bicuruzwa byabyo kugira ngo nabyo byagurire ibikorwa mu Rwanda.

Bimwe mu bicuruzwa bizajya byoherezwa muri Ghana harimo imiti yica udukoko, urusenda ndetse n’ibindi bikorerwa mu Rwanda birimo indabo, ibikomoka ku matungo, ikawa, ubuki n’udushya mu gutwara abantu nka Tap&Go n’ibindi.

Ni mu gihe bimwe mu bicuruzwa biteganijwe kuzajya bizanwa ku isoko ryo mu Rwanda bivuye muri Ghana ibikomoko ku mbuto, amabati amavuta yo kwisiga.

Ihuriro ry'ubucuruzi rihuza u Rwanda na Ghana ryitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye baganira ku cyatuma ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi na Afurika muri rusange butera imbere
Iri huriro ryabereye i Accra muri Ghana rihuza abanyarwanda n'abo muri iki gihugu
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze yasabye abitabiriye ihuriro ry'ubucuruzi hagati ya Ghana n'u Rwanda gufatanYiriza hamwe kugira ngo ubukungu bwa Afurika bugere ku rwego rwifuzwa
Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira uhagarariye u Rwanda muri Ghana yavuze ko iri huriro rizatanga umusaruro mu iterambere ry'ubucuruzi
Iri huriro ryahuriyemo abo mu nzego zitandukanye zitanga serivisi ndetse n'abo mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye kugira ngo bafatanYirize hamwe mu guha agaciro urwego rw'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .