00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICOM yatangije uruhererekane rw’ibiganiro kuri politiki ya ‘Made in Rwanda’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 04:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangije uruhererekane rw’ibiganiro byifashisha ikoranabuhanga muri gahunda yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya Made in Rwanda kugira ngo ihangwa ry’imirimo n’ubukungu bw’igihugu birusheho gutera imbere, ari na ko bigira ingaruka nziza ku mibereho y’Abanyarwanda.

Itangizwa ry’ibi biganiro ryitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta, abikorera ndetse n’ibigo byigenga; ryabaye ku wa 26 Ugushyingo 2021.

Made in Rwanda yatangiye mu 2015 ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda, kumenyekanisha no gukoresha iby’iwabo. Intego yari iyo kugabanya ibicuruzwa bikomoka mu mahanga bigira ingaruka zitari nziza ku bukungu bw’igihugu, kuko byongera ikinyuranyo hagati y’ibyinjira n’ibisohoka kandi bishobora gukorerwa mu Rwanda.

Politiki ya Made in Rwanda yo yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ningabire Yves Bernard, yakomoje kuri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Nzeri 2021 ikinyuranyo ku bicuruzwa byinjira mu Rwanda n’ibyoherezwa mu mahanga cyari gihagaze kuri miliyoni 223$ ugereranyije na miliyoni 139$ muri Nzeri ya 2020, avuga ko gahunda ya Made in Rwanda ishobora kugira uruhare mu kugabanya icyuho.

Abatanze ibiganiro bagaragaje uruhare rwa Made in Rwanda mu kuzamura ubukungu, binyuze by’umwihariko mu guteza imbere urwego rw’inganda.

Rwakunda Amina ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2019 umusaruro w’urwego rw’inganda wavuye kuri 4% ku mwaka (2010–2016) ugera kuri 10.7% ku mwaka (2017–2019), bikaba byaragize n’ingaruka nziza ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Yagaragaje ko hakiri amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro Made in Rwanda ku bikorera ku giti cyabo no ku bukungu muri rusange.

Rwakunda yavuze ko by’umwihariko muri iki gihe igihugu gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, urwego rw’inganda rwagaragaje kudahungabana cyane ugereranyije n’izindi nzego z’ubukungu; umusaruro warwo wazamutseho 2% mu 2020 mu gihe inzego nk’Ubwubatsi, Ubukerarugendo, Amabuye y’agaciro, Ubucuruzi n’izindi zahungabanye bikomeye.

Yavuze ko uyu musaruro w’Inganda wagezweho biturutse ku mbaraga zashyizwe mu gushyira mu bikorwa Politiki ya Made in Rwanda guhera muri 2017 kandi ko iyi politiki yitezweho gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’icyuho gikomeza guterwa na Covid-19, mu gihe izindi nzego zizaba zongera kwiyubaka.

Politiki ya Made in Rwanda igamije gushyira imbaraga mu kongera ubwiza n’uburambe bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, hibandwa by’umwihariko ku gushora imari mu bikomoka k’ubuhinzi, ibikomoka mu nganda zoroheje n’ibikoreshwa mu bwubatsi, ari na byo byitezweho kongera imirimo mu Banyarwanda.

Iyi politiki kandi igamije guteza imbere inganda zikora ibicuruzwa bya Made in Rwanda (cyane cyane into n’iziciriritse) binyuze mu mishinga itandukanye igamije guherekeza izo nganda mu bikorwa byazo. Iyi politiki yibanda kandi no mu gufasha guhindura imyumvire mu kwitabira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kuva ku kigero cya 60% nk’uko byagaragaye muri raporo zitandukanye kuzagera ku 100% mu gihe cya vuba.

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bwa Made in Rwanda muri MINICOM, Muhire Louis Antoine, yagaragaje ko mu gihe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ya Made in Rwanda rikomeje kugerwaho mu buryo bushimishije (ku kigero cya 50% ukurikije iby’ibanze byavuye mu isuzuma riri gukorwa kuri Politiki ya Made in Rwanda kuva yashyirwaho kugeza ubu) ariko avuga ko imbogamizi zimwe na zimwe zigikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Muri izi mbogamizi harimo nko kubona ibikoresho fatizo, ibiciro by’amazi n’umuriro, kubura abakozi, ibikorwaremezo bidahagije n’ibindi.

Mutabazi Egide Ushinzwe Ubusesenguzi bw’Ibikomoka ku Buhinzi n’Amasoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagejeje ku bitabiriye ikiganiro akamaro k’ingamba z’inzego z’ubukungu ngo gahunda nk’iya Made in Rwanda zibashe gutanga umusaruro ushimishije.

Yasobanuye muri make ibikubiye muri gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (Strategic Plan for Agriculture Transformation - PSTA 4) irimo gushyirwa mu bikorwa, cyane cyane ashimangira uruhare rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu guteza imbere uru rwego rw’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki by’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Faustin Mwambari, yavuze ko hari uruhare rukomeye rw’inganda za Made in Rwanda mu guhanga no kubungabunga imirimo inoze kandi itanga umusaruro.

Ni intambwe izagerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo 1.500.000 mu 2024, ivuye ku mirimo isaga 800.000 iriho kugeza ubu.

Imwe mu nama z’ingenzi yatanze ni uko ibiganiro hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo bigomba gushimangirwa kugira ngo habeho imikoranire ihoraho ku mahirwe n’imbogamizi bikeneye kwitabwaho mu guteza imbere inganda ziri muri gahunda ya Made in Rwanda, hagamijwe by’umwihariko kongera ishoramari rya Leta n’iry’abikorera muri urwo rwego rw’ubukungu.

Ibi biganiro bizakorwa mu bice bitanu kugeza muri Gicurasi 2022 aho buri nkingi ya Politiki ya Made in Rwanda izaganirwaho mu buryo burambuye kandi bitegerejweho kuzasigira byinshi abazabyitabira mu kumenya amakuru no kunguka ubumenyi, kandi ibitekerezo n’inama bizavamo bikazafasha kunoza ibikorwa biteza imbere iyi gahunda ya Made in Rwanda.

Hateganyijwe kandi inama yo ku rwego rw’igihugu mu mpeshyi ya 2022, ikaba izibanda ku bizava muri ibi biganiro byatangijwe n’ibindi biganiro nyunguranabitekerezo bisanzweho, imyanzuro izaba igamije gusigasira ibimaze kugerwaho no gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro witezwe kuri politiki ya Made in Rwanda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangije uruhererekane rw’ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza Politiki ya ‘Made in Rwanda’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .