MINAGRI yijeje ubufasha abahinzi bafite ibikorwa hanze ya Kigali bagonzwe na Guma mu rugo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yatangaje ko abahinzi bafite ibikorwa byabo by’ubuhinzi hanze ya Kigali bazafashwa gukomeza ku bikurikirana kimwe n’abacuruzi bagemura ibiribwa muri Kigali.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021, yafashe imyanzuro n’amabwiriza agomba gukurikizwa muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo Covid-19. Mu myanzuro yafashwe harimo ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri guma mu rugo cyane ko hagaragara ubwandu mu buryo buteye inkenke.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko abatuye muri Kigali bafite ibikorwa by’ubuhinzi mu ntara zitandukanye bazajya bafashwa gukurikirana ibikorwa byabo.

Ati “Abantu bashaka gukurikirana ibikorwa byabo by’ubuhinzi biri hanze ya Kigali bazafashwa kubikurikirana. Twashyizeho abantu babiri bakorana na Polisi muri ibi bikorwa. Umuntu wese ushaka kujya mu bikorwa bye by’ubuhinzi ashora kubahamagara bakabafasha.”

Yijeje abatuye mu ntara bakora imirimo y’ubucuruzi bw’ibiribwa ko ibikorwa byabo bizakomeza gusa agira inama abasanzwe bakoresha imodoka nto ko bakishyira hamwe bakajya barushaho kugeza ibicuruzwa byabo muri Kigali bitagoye.

Uretse abacuruzi bazana ibiribwa n’imodoka, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakomoreye abakoresha amagare nko mu turere twa Gicumbi na Rwamagana hakunze kugemura amata muri Kigali hifashishijwe amagare ndetse na moto.

Havuzwe kandi ko ikinyabiziga cyose gitwaye ibiribwa n’ibikomoka ku bworozi kizajya cyoroherezwa mu rugendo rwacyo.

Abacuruzi bo muri Kigali barangurira hirya no hino mu ntara, Mukeshimana yavuze ko bizakomeza gukorwa ariko abo bizagora bashobora kwishyira hamwe bakandika urutonde rw’ibikenewe Minisiteri akabafasha kubigeza muri Kigali.

Yagize ati “Hari aho bitashoboka ko umuntu azana ibicuruzwa mu modoka nini. Nubwo izi modoka zisanzwe zitwaye ibiribwa zizakomeza, nabagira inama yo kwishyira hamwe cyane ko abashoferi babo baba baziranye ni byo byaborohera.”

Uku gufasha abacuruzi b’ibiribwa ni mu rwego rwo gukomeza ubucuruzi bw’ibiribwa cyane ko ari serivisi y’ibanze mu buzima bwa muntu.

Muri Serivisi zisaga 36 zemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe harimo ko amasoko y’ibiribwa, n’ayibikomoka ku bworozi nk’ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho bizakomeza gukora cyane ko ari bimwe mu bigize serivisi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Abahinzi bafite ibikorwa hanze ya Kigali bijejwe ubufashw amuri iki gihe cya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .