MINAGRI yabengutse uburyo bw’iyamamazabuhinzi bwazanywe n’ikigo cy’Abayapani

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona umusaruro wavuye mu mushinga SMAP umaze imyaka itanu ukorera hirya no hino mu gihugu, igiye kwifashisha uburyo bwakoreshwaga bwo gukangurira abahinzi guhinga ibikenerwa ku masoko kandi bakabihinga babanje kumenya niba koko bikenewe ku isoko.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, ubwo hamurikwaga ibyagezweho n’uyu mushinga wa SMAP [Smallholder Market-oriented Agriculture Project in Rwanda], wafashije abahinzi gusobanukirwa uburyo bwo guhinga ibikenewe ku masoko no kumenya gushaka abaguzi.

Umushinga SMAP watangiye mu Ukwakira 2014, uhuriweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Ikigo cy’u Buyapani cy’iterambere n’ubutwererane mpuzamamahanga, JICA, bikaba biteganyijwe ko urangira mu Ukwakira 2019.

Ufasha abahinzi b’umuceri, imboga n’imbuto, bagahabwa amahugurwa ajyanye n’ibi bihingwa, bakigishwa uko bahinga mu buryo bugezweho bakanafashwa gahuzwa n’amasoko.

Umuyobozi Mukuru wungirijwe wa RAB, ushinzwe Ubuhinzi, Dr Bucagu Charles, yashimye iyi gahunda avuga ko n’ubwo umushinga ugeze ku musozo, watanze umusaruro

Yagize ati “Uyu mushinga uzarangira ariko ubu buryo twashyize no mu mpapuro tuzabukoresha mu gihugu cyose, abahinzi bigishwe uko bashaka isoko, uko bagera ku muntu bagurira noneho bakajya bahinga bazi uko bahinga n’uko bazagurisha umusaruro wabo.”

Muri iyi myaka itanu umushinga SMAP umaze ukorera mu gihugu, wafashije koperative 250 z’abahinzi b’imboga n’imbuto ndetse na 22 z’abahinzi b’umuceri mu turere dutandatu twakoranye n’uyu mushinga.

Habiyaremye Théoneste uyobora koperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Kirehe, yavuze ko SMAP yabahuguye ku gutegura neza umurima, gutera umuceri ku murongo, gukoresha ifumbire ya NPK no gukoresha imiti yica udukoko n’irwanya indwara.

Ati "Abahinzi bamenye uburyo bwo guhinga no gusarura umuceri wabo no kuwutunganya neza. Ibi byatumye babasha kugera ku musaruro ushimishije babona n’amafaranga, babashije kwishyurira imiryango yabo mituweri, bishyurira abana babo amashuri, abenshi bavuguruye amazu, ibinyabiziga, amasambu n’ibindi."

Avuga ko mbere bezaga toni 1.4 kuri hegitari ariko kuri ubu bamaze kugeza kuri toni 7.2 kuri hegitari.

Ashimangira ko nyuma ya SMAP biteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe binyuze mu matsinda atangirwamo amasomo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko u Buyapani bufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye kandi ubuhinzi bufasha igice kinini cy’abanyarwanda ari nayo mpamvu bazakomeza kubushyigikira.

RAB itangaza ko hari itsinda ry’abashakashatsi bibumbiye muri RAB-SMAP, bakoranye n’uyu mushinga ndetse kuri ubu SMAP isize imfashanyigisho zisaga ibihumbi bitatu zizifashishwa n’aba bashakashatsi mu gushyira izi nyigisho mu zari zisanzwe zifashishwa mu iyamamazabuhinzi.

Umunyamabanaga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude yavuze ko uyu mushinga wa SMAP wazanye uburyo bushya bwo guhinga aho umuhinzi ahinga yabanje kujya kureba igikenewe ku isoko.

Yagize ati “Uyu mushinga udusigiye uburyo bwo gukora navuga ko ari bushya mu mikorere y’iyamamazabuhinzi aho abaturage bigishijwe guhinga babanje kujya ku isoko bakareba ibikenewe n’igihe bizaba bikenewe.”

Musabyimana yavuze ko “Nk’uko mwabibonye ku mibare aho bakoreye umusaruro wariyongereye hari n’aho wagiye urenga 30%, turashaka ko ubu buryo bwaba uburyo rusange bw’iyamamazabuhinzi buzajya bukoreshwa mu gihugu cyane cyane mu bihingwa bigamije guhaza amasoko.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite imishinga myinshi ifatanyamo n’u Buyapani ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi harimo gutunganya ibishanga by’umuceri muri Rwamagana, umushinga wo gufasha amahuriro y’abahinzi bakoresha amazi [Water use association] n’indi mishinga itandukanye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho n'umushinga SMAP
Abitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyakozwe muri gahunda y'umushinga SMAP
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye
Umunyamabanaga uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Musabyimana Jean Claude (hagati) yavuze ko bagiye kwifashisha uburyo SMAP yakoreshaga mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru wungirijwe wa RAB, ushinzwe Ubuhinzi, Dr Bucagu Charles, yavuze ko uburyo bwakoreshwaga na SMAP buri kugezwa hirya no hino mu gihugu
Abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa b'umushinga SMAP bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kumurikirwa ibyo umushinga wagezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza