00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 6,6 Frw zohererezanyijwe kuri telefoni mu 2021/22: Ishusho y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 01:27
Yasuwe :

Umubare w’ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa wiyongereyeho 58 ku ijana mu mwaka wa 2021/2022, biva kuri miliyoni 196 bigera kuri miliyoni 310, mu gihe agaciro kabyo nako kiyongereyeho 41 ku ijana, kava kuri miliyari 4.707 Frw kagera kuri miliyari 6.616.

Ni imibare yatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu muri Raporo yayo y’umwaka wa 2021/2022 ni ukuvuga guhera muri Kamena 2021 kugera muri Kamena 2022.

Ni raporo igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 8,9% mu 2022 uvuye kuri 4,4% muri Kamena 2021.

Ni mu gihe ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku kigero cya 3,8% muri Kamena 2022 ugereranyije n’idolari. Muri Kamena 2021, itakazagaciro ry’ifaranga ryari kuri 5,3%.

Ku rundi ruhande, Urwunguko rw’urwego rw’amabanki rwavuye kuri miliyari 56 Frw muri Kanama 2021 rugera miliyari 74,4 Fw.

Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko kohererezanya amafaranga binyuze kuri serivisi za banki zitangirwa kuri telefoni ngendanwa byiyongereyeho 35 ku ijana, biva kuri miliyoni 6 bigera kuri miliyoni 8, naho agaciro kabyo kiyongeraho 140 ku ijana, kava kuri miliyari 381 Frw kagera kuri miliyari 917.

Ni mu gihe ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe urubuga rwa murandasi rwa banki byiyongereyeho 42 ku ijana, biva kuri 1.552.080 bigera kuri 2.205.107, naho agaciro kabyo kiyongeraho 57 ku ijana, kava kuri miliyari 2,672 Frw kagera kuri miliyari 4200 Frw.

Umubare w’abakoresha serivisi za banki bifashishije telefoni ngendanwa wiyongereyeho 18 ku ijana, uva kuri 2.080.549 kugera kuri 2.244.652, hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022, naho umubare w’abakoresha serivisi za banki bifashishije murandasi wiyongeraho 32 ku ijana, maze uva ku 106.312 ugera ku 140.662.

Umubare w’abakoresha telefoni mu kwishyurana mu buryo buhoraho wiyongereyeho 9 ku ijana, uva kuri 5.079.232 muri Kamena 2021 ugera kuri 5.528.109 muri Kamena 2022.

Umubare w’imashini zikoreshwa mu kwishyurana hifashishijwe amakarita wiyongereyeho 14 ku ijana, uva ku 4.635 ugera ku 5.263 hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022, mu gihe umubare w’imashini zigendanwa zikoreshwa mu kwishyurana (mobile POS) zavuye ku 45.627 zigera ku 49.975.

Ku rundi ruhande uburyo busanisha imashini mu kwishyurana (QR based POS) bwiyongereye gake cyane, biva ku 4.280 bigera ku 4295 hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022.

Umubare w’aba agent b’ibigo by’imari bitanga serivisi za banki wiyongereyeho 33 ku ijana, uva ku 6,555 ugera ku 8720, mu gihe intumwa zitanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefoni zigendanwa wiyongereyeho kabiri ku ijana, uva kuri 144.250 ugera kuri 146.930.

Umubare w’imashini zibikurizwaho amafaranga (ATM) na wo ntiwahindutse cyane kuko wiyongereyeho 1 ku ijana, uva kuri 338 ugera kuri 344 hagati ya Kamena 2021 na kamena 2022.

Kwishyurana hifashishijwe telefonii zigendanwa (kohereza amafaranga no kwishyura serivisi) nibyo byafashe umugabane munini kuko byihariye 67.1 ku ijana, mu gihe kwishyurana hakoreshejwe serivisi za murandasi za banki bingana na 35 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Koherereza amafaranga hifashishijwe imiyoboro ya telefoni ngendanwa byafashe umugabane munini w’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko byihariye 70 ku ijana.

Kwishyura abacuruzi hakoreshejwe telefoni zigendanwa byaje ku mwanya wa kabiri byihariye 26 ku ijana.

Ku birebana n’agaciro, kohereza amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa byihariye 51 ku ijana, mu gihe gukoresha murandasi byaje ku mwanya wa kabiri byihariye 32 ku ijana by’ibikorwa byose byo kwishyurana.

Kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byafashe indi ntera kubera umwaduko w'icyorezo cya Covid-19
Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu Rwanda rimaze gushinga imizi mu ngeri zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .