Yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2024 ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itanu yateguwe na MIGEPROF ku bufatanye na RAB-SPIU ku ruhare rw’abagore mu kubungabunga umutekano no kugarura amahoro.
Batamuriza Mireille yavuze ko yagaragaje ko kuba RAB isanzwe imenyerewe mu buhinzi, ariko ikitabira n’ibikorwa by’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari urugero rwiza kuko mu bafatanyabikorwa bayo harimo abagore benshi.
Ati “Twarabimenye ko abahinzi bakorana na RAB mu bikorwa bitandukanye byaba guhabwa imbuto nziza, amafumbire n’izindi nama z’ubuhinzi bugezweho banabongereraho impanuro zo kubana neza mu bwubahane nk’umugore n’umugabo, kandi inyungu zabyo ni nyinshi cyane. Ibyo ni byo dukeneye no mu zindi nzego kandi birashoboka.’’
Umuyobozi w’Umushinga KIIWP, umwe mu ya RAB-SPIU, Uwitonze Theogene, yavuze ko bishimiye impinduka zazanywe no guhindura imikorere, bakongera amasomo y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu byo bakorana n’abaturage.
Ati "Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza twatangiranye, batubwiye ko iyo umusaruro bezaga wabaga mwiza ari bwo amakimbirane mu ngo yiyongeraga kurushaho bapfa amafaranga yavuyemo, buri wese agashaka kuwugurisha ukwe, intonganya zikavuka ibyari uburumbuke bikaba amahari.’’
Yakomeje avuga ko abo bakorana muri iki gihe bahinduye imyumvire, basobanukirwa neza ko gusenyera umugozi umwe kwa buri wese ugize umuryango bizamura urugo kurushaho kandi n’abo babyaye bakaboneraho urugero rwiza.
Muri iyi nama habayemo no gukora igenamigambi ry’umwaka rishingiye ku igenamigambi rya Leta ry’imyaka itanu, aho buri rwego rwagaragaje icyo rwiteguye gukora mu nshingano zarwo za buri munsi kigamije gukomeza guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.
Abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo,bashimye ko bongeye kwibutswa ko buri wese na buri rwego agomba gukora icyo ashinzwe ariko adasize inyuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!