Iyi modoka ifite imiryango iteye nk’amababa yaguzwe miliyari zirenga 135 z’amafaranga y’u Rwanda. Yitiriwe Enjiniyeri Rudolf Uhlenhaut ufatwa nka se w’imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes-Benz 300 SL na 300 SLR.
Cyamunara yagurishijwemo iyi modoka yabereye ku nzu ndangamurage ya Mercedes-Benz iherereye i Stuttgart mu Budage, ku wa 5 Gicurasi 2022.
Indi modoka ya kabiri yo muri ubu bwoko bwa 300 SLR Uhlenhaut Coupe yagumye muri iyi nzu ndangamurage irimo imodoka 1100 zakozwe guhera mu 1886.
Amafaranga yagurishijwe iyi modoka azifashishwa muri gahunda ya Mercedes-Benz yo gutanga buruse zo kwiga. Ni porogaramu igamije gukora ikoranabuhanga rishya ry’imodoka zirengera ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!