Master Steel yabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku nshuro ya karindwi cyahembye abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka 2019, aho igihembo nyamakuru cy’umushoramari w’umwaka cyegukanywe na Master Steel Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi.

Ibi bihembo bizwi nka 2019 RDB Business Excellence Awards, byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Mutarama 2020 mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Muri rusange hatanzwe ibihembo icyenda. Igihembo cy’umushoramari w’umwaka cyahawe Master Steel Ltd, yahembwe kuzatembereza abakozi batanu b’iki kigo bakajya gusura Ingagi zo mu Birunga.

Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi mu 2019 yabaye Bufcoffee Ltd, Ikigo cyagaragaje agashya mu byo gikora mu 2019, cyabaye sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, rwiyemezamirimo ukiri muto wa 2019 yabaye Awesomity Lab, wahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi buto n’ubuciritse yabaye EasyHatch Ltd, rwiyemezamirimo wasangije abandi ubumenyi agatanga n’amahugurwa ndetse n’akazi yabaye Banki ya KCB.

Rwiyemezamirimo wateje imbere ibyakorewe mu Rwanda hahembwe babiri, barimo Moshions na Agropy Ltd, rwiyemezamirimo wohereza ibicuruzwa mu mahanga bivuye mu Rwanda naho hahembwe babiri, harimo Multi-Sector Investment Group na Africa improved Foods, naho umushoramari mushya washoye imari mu Rwanda yabaye uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, witabiriye uyu muhango, yashimiye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), mu gutegura ibi birori by’uyu munsi.

Yavuze ko abashoramari n’abacuruzi ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu cyerekezo u Rwanda rufite cyo kugera ku iterambere rirambye, kandi rihuriweho na bose mu 2024.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irabashimira ko kugeza ubu ari mwe mutanga imirimo myinshi ku mubare munini w’Abanyarwanda, ibi kandi ni nabyo byagize uruhare mu kuzamuka ubukungu bw’u Rwanda nk’uko byagaragaye mu myaka ishize”.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko guverinoma y’u Rwanda ishimira uruhare rwa ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ati “Muri urwo rwego, ndashishikariza kandi ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda kwitabira ishoramari rihuriweho”.
Mu 2019 ishoramari rihuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga ryihariye 44% y’ishoramari ryose, by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Minisitiri w’Intebe ati “Ndabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kunoza no korohereza ishoramari kugira ngo abashora imari imbere mu gihugu barusheho kwiyongera, guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira no kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kurufasha kwihangira imirimo. “

Yashishikarije kandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye igihugu cyabahaye, kugira ngo barusheho guteza imbere ibikorwa n’imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi, yashimiye buri wese wagiye yitabira aya marushanwa kuva mu myaka yose irindwi ishize, avuga ko ari iby’agaciro.

Yagaragaje uburyo ishoramari ry’igihugu cyarazamutse riva kuri miliyari ebyiri z’amadorali ryariho mu 2018, rigera kuri miliyari 2.4 mu 2019.

Yavuze ko ibi byose byagiye bigirwamo uruhare na guverinoma iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, byatumye hashyirwaho uburyo bufasha ishoramari gukora neza.

Yagize ati “Ni muri ubwo buryo hari impinduka zatumye u Rwanda ruza mu bihugu by’imbere muri Afurika mu gufasha ishoramari kuko turi ku maywa wa kabiri, no ku mwanya wa 38 ku Isi, u Rwanda kandi nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kigaragara mu bihugu 50.”

Akamanzi yavuze ko nka leta izakomeza gufasha abagitangira ubucuruzi n’ibigo binini kugira ngo bikomeze gutera imbere.

Uyu munsi bitwara gusa amasaha atandatu kugira ngo umuntu yandikishe ikigo, kandi abashoramari bashobora no gusura RDB buri wa gatanu hagati ya saa tatu kugeza saa sita, bakaba bafashwa gukemurirwa ahari ikibazo.

Symphony Band yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Abantu batari bake bitabiriye iki gikorwa
Abantu batari bake bitabiriye uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Abanyamakuru Sandrine Isheja na Nkusi Arthur nibo bayoboye iki gikorwa
Abashoramari batandukanye bashimiwe uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Uhereye ibumoso: Minisitiri w'ikoranabuhanga Ingabire Paula, Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishoramari, Guy Baron hamwe n'umugore we, bitabiriye uyu muhango
Uhereye ibumoso: Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb William Kayonga, Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Bagamba Muhizi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss muri uyu muhango
Ba rwiyemezamirimo icyenda bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu
Dr Ngirente yavuze ko leta izakomeza gufasha abikorera
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ahemba rwiyemezamirimo wasangije abandi ubumenyi agatanga amahugurwa n'akazi ari we KCB
Uhereye iburyo: Dr Diane Karusisi uyobora BK Group Plc; Umushoramari Jean Malic Kalima n’abahagarariye ibigo bya East African Granite Industries; Agropy na Moshions bitabiriye iki gikorwa
Uruganda Master Steel rukora ibikoresho by'ubwubatsi rwahize ibindi bigo mu mwaka wa 2019
Minisitiri Amb Gatete Claver ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB Niyonkuru Zephanie
Minisitiri Ingabire Paula ahemba rwiyemezamirimo ukiri muto wa 2019 Awesomity Lab
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ari kumwe na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ashyikiriza igihembo uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka nk'umushoramari mushya washoye imari mu Rwanda
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edourd yahembye uruganda Master Steel nka rwiyemezamirimo w'umwaka wa 2019
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente; Umuyobozi Mukuru wa PSF Robert Bapfakurera na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye bitabiriye ibi bihembo bitangwa na RDB
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Kampeta uyobora BRD (ibumoso) na Perezida wa PSF Robert Bapfakurera (iburyo)
Minisitiri Hakuziyaremye ashyikiriza igihembo ikigo Agropy Ltd muri ba rwiyemezamirimo bateje imbere ibikorerwa mu Rwanda
Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Gatete Claver ahemba ikigo cyagaragaje agashya mu byo gikora mu 2019, MTN Rwanda
Uhereye iburyo: Umunyemari Faustin Mbundu washinze ikigo MFK Group; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB Niyonkuru Zephanie; Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana muri uyu muhango
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana ahemba ikigo Africa Improved Foods
Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions (ibumoso) hamwe n'uwari uhagarariye Agropy Ltd bitabiriye uyu muhango
Ikigo Moshions cyahembwe nk'icyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda
Umunyamakuru Sandrine Isheja ukora kuri Kiss FM ari mu bayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo
Nkusi Arthur yafatanyije na Isheja Sandrine kuyobora iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga ahemba rwiyemezamirimo wohereza ibicuruzwa mu mahanga bivuye mu Rwanda, Multi Sector Investment Group
Perezida wa PSF, Robert Bapfakurera ahemba rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi buto n'ubuciriritse EasyHatch Ltd
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi hamwe na Jean Malick Kalima washinze Legacy Clinics ni bamwe mu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda Mutesi Gatera Patience ahemba rwiyemezamirimo w'umugore wahize abandi mu 2019
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Innocent Bulindi (ibumoso), Umuyobozi Mukuru wa PSF, Stephen Ruzibiza, Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburyo bw’Imikorere mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Louise Kanyonga na Mutesi Gatera Patience uyobora TradeMark East Africa mu Rwanda, bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .