00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Maracuja’ zo mu Rwanda zihagaze neza ku isoko ry’i Burayi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 January 2022 saa 02:12
Yasuwe :

Raporo yakozwe n’Umushinga w’Abongereza ugamije gushyigikira iby’inganda muri Afurika y’Iburasirazuba, yerekanye ko maracuja (amatunda) zituruka mu Rwanda zikunzwe cyane mu Burayi.

Toni zisaga 375.300 z’izo mbuto ni zo zoherezwa mu Burayi buri mwaka zikuwe mu bihugu bitandukanye, zikabarirwa agaciro ka miliyoni 861$.

Magingo aya Ghana, Madagascar na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byohereza ku bwinshi amatunda kuri uwo Mugabane ariko raporo yagaragaje ko uko ari kurushaho gukenerwa ku isoko ryawo bitanga amahirwe yo kuba hari n’ibindi byahohereza ingano yisumbuye.

Muri ibyo, u Rwanda ni rwo ruri kugaragaza icyizere cyane kuko izo rwoherezayo zikunda kuribwa kimwe n’izavuye muri Afurika y’Epfo na Kenya. Ni mu gihe amatunda aturuka muri Colombie na yo iri mu bihugu byohereza menshi mu Burayi akunze gukorwamo imitobe kubera ubwinshi bwa acide iba irimo.

Iyo raporo kandi igaragaza ko maracuja zituruka mu Rwanda zinakenerwa cyane ku isoko ry’u Burayi mu mezi amwe n’amwe mu gihe izo muri Afurika y’Epfo na Kenya ziba zitaboneka ari nyinshi.

Nko muri Mata, Gicurasi na Kamena, Kenya iba ifite umusaruro muke kandi u Rwanda rwo ruri mu gihe cy’isarura; naho muri Nyakanga, Kanama, Ukwakira n’Ugushyingo rukaba rusarura mu gihe Afurika y’Epfo iba ifite nkeya.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu amahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko amatunda yo mu Rwanda afite uburyohe bwihariye, bukundwa n’abo mu Karere no mu Burayi.

Kigaragaza ko umusaruro wayo ku mwaka usaga toni 7.000.

Hasobanurwa ko u Rwanda rufite amahirwe ashobora kurufasha guhinga ibihingwa by’agaciro bikenewe ku isoko mpuzamahanga arimo ikirere gihehereye.

Kuba RwandAir ikorera ingendo umunsi ku munsi mu Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati bitekerezwa ko byakoroshya ubwikorezi bw’ibihingwa u Rwanda rwakenera kohereza mu mahanga.

Amatunda yo mu Rwanda agira uburyohe butuma akundwa ku isoko ry'i burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .