Ibiciro byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyagumishijwe ku 1580 Frw mu gihe igiciro cya litilo ya mazutu cyagumye ku 1587.
Ni mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka ku isoko bitewe n’impamvu zirimo kugabanuka kw’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga bitewe n’uko umuryango w’ibihugu bibicukura byafashe icyemezo cyo kubigabanya.
Minisitiri Nsabimana mu kiganiro kuri RBA, yavuze ko impamvu ibiciro bitazamutse ari uko leta yongeye kwigomwa imisoro ku bikomoka kuri peteroli, aho mu mezi abiri yigomwe miliyari 4,4 Frw.
Ati “Leta ikomeza guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli…Kuva umwaka ushize mu kwezi kwa Gatanu leta yakomeje guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli, ari bwo igenda ishyiramo buri gihe nkunganire, yigomwa imisoro imwe n’imwe n’ubundi ikomoka kuri ibyo bicuruzwa bikomoka kuri peteroli, ibyo rero bigatuma buri gihe ingaruka zitaba nyinshi”.
Kugeza nk’ubungubu leta imaze kwigomwa hafi miliyari 87Frw. Dr Nsabimana yavuze ko iyo Leta itaza gushyiramo nkunganire ibiciro byari kongera kuzamuka cyane.
Dr Nsabimana yavuze ko bigendanye n’ibihe by’iminsi mikuru yegereje, Leta yemeye kunganira urwego rw’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hatagira abacuruzi babyitwaza ngo burize ibiciro.
Ati “Abacuruzi n’inzego zifite aho zihuriye no kugenzura ubucuruzi muri rusange ni ugufatanya twese kugira ngo abaturage bataza kurengana cyangwa abacuruzi bakazamura ibiciro bagize ibyo bitwaza”.
Mu Ukwakira uyu mwana nibwo RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagabanyutseho 29 Frw naho mazutu ikagabanyukaho 20 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!