Leta irishyuza abantu 1098 asaga miliyari 9.9 Frw yatsindiye mu manza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kanama 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera yashyize ku mugaragaro urutonde rw’abantu 1098 babereyemo leta amafaranga asaga miliyari 9.9 Frw yagiye itsindira mu manza zitandukanye, zirimo izerekeranye na ruswa, kunyereza umutungo wa leta n’ibindi.

Abishyuzwa na leta bari mu byiciro bitanu, nk’icy’imanza zihariye zirimo nka sosiyete yitwa Soktamu yishyuzwa asaga miliyoni 31 Frw ku bwo kutubahiriza amasezerano yari yaragiranye na NAEB yo kuyigurira ifumbire.

Harimo kandi uwitwa Ntawuyirusha Benjamin wishyuzwa asaga miliyoni 52 Frw ku bwo gutanga sheki zitazigamiye, Mudidi Emmanuel wishyuzwa ubukode n’indishyi bw’asaga miliyoni 2.5 Frw nyuma yo kuburana n’Umujyi wa Kigali agasabwa kuva mu nzu yawo, kwishyura ubukode atishyuye n’indishyi.

Nk’uwitwa Munyaneza Raphael yishyuzwa asaga miliyoni 18 Frw nyuma yo kuburana na Minagri kubera isoko atarangije. Muri iki cyiciro abo leta yishyuza ibasaba ko bayishyura asaga miliyoni 171 Frw.

Hari abaciwe amafaranga mu manza z’ubutegetsi aho muri icyo cyiciro abantu barimo bishyuzwa asaga miliyoni 32.5 Frw. Ikindi cyiciro kirimo abaciwe amafaranga mu manza z’ubucuruzi biganjemo abatarubahirije ibikubiye mu masezerano y’amasoko bari barapiganiye, aho basabwa kwishyura asaga miliyoni 163 Frw.

Icyiciro cy’imanza z’abaregwa kunyereza umutungo wa leta nicyo kirimo abantu benshi n’amafaranga menshi aho bishyuzwa asaga miliyari 8.3 Frw.

Barimo nka Uzabakiriho Jean uregwa gutanga sheki itazigamiye wategetswe kwishyura ihazabu ya miliyoni 82 Frw, uwitwa Uwimana Patrick waciwe ihazabu ya miliyoni zisaga 23 Frw ku bwo kurigisa umutungo wa Sacco, Uwemeyimana Théobald watanze sheki itazigamiye nyuma agacibwa ihazabu ya miliyoni zisaga 50 Frw, Umulisa Marie Alice waciwe ihazabu ya miliyoni 30 Frw ku bwo kunyereza umutungo wa Banki y’Abaturage na Twagirimana Malachie waciwe ihazabu ya miliyoni zisaga 102 Frw ku bwo gutanga sheki itazigamiye.

Harimo kandi abari abakozi b’ibitaro bya Kabutare barigishije amafaranga yari agenewe kurwanya imirire mibi aho baciwe ihazabu ya miliyoni zisaga 217 Frw, Ruhirwa Ludoviko warigishije umutungo ungana na miliyoni 70 Frw w’ibitaro bya Nyagatare waciwe ihazabu ya miliyoni zisaga 140 Frw no gusubiza ibitaro miliyoni 70.1 Frw n’ihazabu y’ibihumbi 75 Frw.

Mu cyiciro cy’ibyaha bya ruswa, leta yishyuza asaga miliyari 1.2 Frw z’imanza yagiye itsinda mu bihe bitandukanye.

Amafaranga yose hamwe leta yishyuza muri ibi byiciro uko ari bitanu asaga miliyari 9,9 Frw.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko hari kuvugururwa uburyo abantu batsinzwe na leta mu manza bazajya bayishyura amafaranga baba bayigomba, nyuma y’igihe bigaragara ko hari abumva ko bakwishyuza ayo batsindiye ariko ntibishyure ayo bategetswe n’Urukiko.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Busingye yavuze ko mu myaka itanu ishize, umuco wo kwishyura leta amafaranga yatsindiye mu nkiko, utari wagahamye, ku buryo abantu bumvaga ko iyo hari utsinzwe mu rukiko agategekwa kwishyura leta amafaranga runaka, nta nkurikizi mu gihe atabikoze.

Ati “Byadutwaye igihe kinini kugira ngo tubone ko ari umuco ku bantu. Twashyizeho ishami muri Minisiteri rishinzwe kugaruza amafaranga leta yatsindiye, dushyiraho umurongo, dutangira kwandikira abantu bagomba leta amafaranga, twatangiriye kuri zeru, nta mafaranga yinjiraga.”

Busingye yavuze ko nk’uko abantu bibwiriza kwishyura imisoro, ari nako bikwiye kugenda ku muntu ufitiye leta amafaranga leta. Ati “Iyo ari igihe cyo kwishyura imisoro, abantu barazinduka mu gitondo bakajya kwishyura. Nta muntu ubahagamagara kuri telefoni. Turashaka kubaka uburyo nk’ubwo.”

Busingye yavuze ko iyo nk’imitungo y’umuntu ifatiriwe, konti ze za banki nazo bikaba uko, yarangiza agakurikiranwa n’inkiko, birangira umuntu yibutse ko agomba kwishyura.

Imiterere y’imanza leta itsinda n’izo itsindwa

Minisitiri Busingye yavuze ko mu myaka ine cyangwa itanu, umubare w’imanza leta itsinda wazamutse ariko usanga n’imanza nke itsindwa, isabwa kwishyura amafaranga menshi kurusha ayo itsindira.

Avuga ko wasangaga leta itsinda imanza 70% ariko 30% yatsinzwe ikishyura amafaranga menshi cyane.

Ati “Izo manza 30% dutsindwa, rimwe na rimwe, usanga ari ikintu cyabaye mu nzego za leta, kitari gikwiriye na mbere hose [...] iyo tubibonye hakiri kare, dutanga inama ko iki kidakwiriye kuba urubanza.”

Yavuze ko usanga imanza zimwe na zimwe zigoye kuzitsinda kubera ibimenyetso, cyangwa se amakosa runaka yakozwe n’umukozi wa leta. Yavuze ko inshuro nyinshi usanga umuturage ariwe watanze ikirego arega leta, yaba ari ikijyanye n’ingurane, ikijyanye n’amasezerano atarubahirijwe n’ibindi.

Ati “Inshuro nyinshi, uwo muntu niwe uba watureze, kandi aba ashaka miliyoni 10 Frw, 20 Frw, yavunitse ukuguru kuko yakoreraga wenda REG, ntazongera guhaguruka ukundi, arashaka amafaranga menshi, yari mu modoka ya leta ikora impanuka avunika umugongo, wenda yirukanwe mu kazi afite imyaka 30 akavuga ati ’ndashaka umushahara wanjye kugeza ngize imyaka 65 kuko baranyirukanye, sinzabona akandi kazi. Rero ndashaka umushahara wanjye kugeza ku myaka y’izabukuru.”

Busingye yavuze ko iyo leta itsinze muri bene izo manza, iba itumye ya mafaranga wa muntu yashakaga adatangwa, ariko iyo izitsinzwe ahabwa za miliyoni 20 Frw, leta ari aho itangirira gutanga amafaranga.

Ati “Iyo atsinze, atsindira amafaranga, twe iyo dutsinze dutuma leta idatanga amafararanga. Ni yo mpamvu umuntu ushinzwe imari iyo ari kureba mu bitabo avuga ati, dore mwatsinze imanza 70% ariko mwinjije miliyoni icumi kuko rimwe na rimwe baduha amafaranga y’abavoka n’ibindi. Ugasanga watsinzwe imanza 30%, ugatanga miliyoni 500 Frw, ni icyo gisobanuro gihari."

"Kuko 100% ntabwo ari leta ijya kurega abaturage, nibo bayirega, kuko twe ntitubona impamvu yo kujya kurega abaturage, bo iyo baje barega baba bashaka ingurane, ariko twe si zo tuba tubashakamo, turaburana kugira ngo ayo mafaranga adatangwa.”

Kanda hano urebe urutonde rw’abantu bishyuzwa na leta

Minisitiri Busingye yaburiye ababereyemo leta amafaranga banze kuyishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .