Iyi gahunda igamije guhindura u Rwanda igicumbi cy’inganda mu Karere, no gukomeza guteza imbere ibihakorerwa muri gahunda ya “Made in Rwanda.”
Urwego rw’inganda mu Rwanda rukomeje kwaguka ubutitsa, mu 2023 rwagize uruhare rungana na 22% ku musaruro mbumbe w’igihugu [GDP].
Muri iyi gahunda, NIRDA, iteganya gushora miliyari 47,24 Frw, aho izibanda ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo kongerera imbaraga ubushakashatsi no guhanga udushya, aho hari gahunda yo kubaka za laboratwari ku rwego rwa buri ruganda by’umwihariko mu zikora ibikoresho by’ubwubatsi, imyenda, izitunganya uruhu, imiti, ifumbire, n’izikora mu bijyanye no kongerera agaciro ibiribwa.
Kuri iyi nkingi y’ubushakashatsi no guhanga udushya, hateganyijwe gushorwa miliyari 26,51 Frw [angana na 56,12% by’ingengo y’imari yose]. Byitezwe ko iyi nkingi izatanga umusanzu mu guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ no guteza imbere ishoramari mu by’ubushakashatsi.
Hari inkingi yo gushishikariza abikorera kugira umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rw’inganda, aho hazibandwa ku kubafasha guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga ubwabo, NIRDA, nayo ikabaha ubufasha mu kubaka ubushobozi no kwita ku buziranenge bw’ibikorwa byabo.
Iyi nkingi igamije iterambere ry’inganda rishingiye ku bikorera, biteganyijwe ko izashorwaho miliyari 2,67 Frw anagana na 5,65% by’ingengo y’imari, akazafasha cyane no mu gushyira mu bikorwa imishinga irambye.
Hari kandi inkingi yo kwimakaza imikoranire hagati y’inzego za Guverinoma, iz’uburezi n’izo mu rwego rw’inganda, aho NIRDA ifite intego yo gushyiraho urubuga rw’ubushakashatsi.
Iyi nkingi izashorwaho miliyari 18,38 Frw, [angana na 38,28% by’ingengo y’imari], akazakoreshwa mu gushyiraho ibikorwaremezo byunganira inganda nto n’iziciriritse [SMIs] hitabwa no ku kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Sekomo Christian, yavuze ko icyerekezo gishya gikubiyemo gushyira imbere ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ry’inganda hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Ati “Dushaka kugabanya icyuho cy’ibyo dutumiza hanze, ibyo dushoboye gukora tubyikorere, mu bukungu hari icyo bivuze kuko hari amadevize yagendaga aba atakigiye.”
Yakomeje agira ati “Ahantu dushaka kongera ingufu ni uko inganda zacu tuzazifasha kugira za laboratwari zatuma nabo bakora ubushakashatsi bujyanye n’ibyo bacuruza cyangwa bashaka gucuruza.”
Yavuze ko ubushakashatsi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’inganda.
Ati “Icya kabiri ni ukureba ese ni irihe koranabuhanga tuzazana mu gihugu rizatuma n’inganda zikora neza? Kuko buri ryose si ngombwa ko turizana [kubera ubushobozi].”
Hazubakwa laboratwari ya miliyari 80 Frw
Hari gahunda yo kubaka laboratwari y’icyitegererezo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, izafasha mu gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije [Green Technology].
Aha hashyirwa imbere gahunda nyinshi, aho nk’inganda ziba zigomba kudasohora imyanda myinshi, n’iyabonetse ikanagangurwa ikavamo ibindi bicuruzwa.
Biteganyijwe ko iyi laboratwari izatwara asaga miliyari 80 Frw.
Ati “Tuzakorana cyane n’abahanga udushya bakiri bato bari kurangiza amasomo. Hatekerejwe ko [laboratwari] yashyirwa muri Kigali mu buryo bwo kwegera abanyenganda bose kuko ari ho hafatwa nka hagati, ku buryo yajya ifasha abaturutse mu mpande zose.”
Imirimo yo kubaka iyi laboratwari izatangira mu 2025, kuko magingo aya ibyangombwa n’inyigo z’ibanze byose byamaze kuboneka, ubu hakaba hagezweho icyiciro cyo gutanga isoko, imirimo igatangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!