Kumva ko icyayi ari icy’abanyamahanga byasubizaga inyuma abahinzi bacyo muri Nyaruguru

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba basigaye bahabwa icyayi cyo kunywa mbere y’uko cyoherezwa ku masoko mpuzamahanga, byabakuyemo imyumvire yo kumva ko ari icy’abanyamahanga gusa bituma bacyitaho by’umwihariko.

Kugeza ubu Akarere ka Nyaruguru kabonekamo inganda z’icyayi enye dore ko gahingwamo icyayi ku buso bunini.

N’ubwo kuva hambere icyayi cyahabonekaga; bamwe mu bahinzi ntibari bakagize umuco wo kukinywa kuko bumvaga ko ari icy’abifite bigatuma batacyitaho neza.

Mbarubukeye Thomas ati “Ntabwo icyayi twakinywaga, twumvaga ari icy’abazungu cyangwa abantu b’abaherwe. Twebwe twinyweraga ibigage n’urwagwa. Kuba tutaranywaga icyayi byatumaga tutamenya agaciro kacyo ngo tucyiteho, tugihinge neza tubone amafaranga.”

Mukanyonga Cécille we avuga ko kuri ubu basigaye banywa icyayi bakumva uburyohe bwacyo bikabatera umurava.

Ati “Ariko iyo nyoye kuri cya cyayi cyacu cyatunganyirijwe mu ruganda iwacu, ndavuga ngo ndimo kumva uburyohe bw’umurimo nakoze.”

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwifuriza Umwaka mushya muhire abakozi n’abahinzi b’icyayi bakorana n’Uruganda rugitunganya rwa Mata ku wa 23 Mutarama 2020; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko kuba abahinzi b’icyayi bafite umuco wo kukinywa hari icyo bisobanuye.

Ati “Bihindura imyumvire akagihinga atari uko kimuha amafaranga gusa; bisobanuye ikintu kinini mu iterambere ry’abaturage n’iry’akarere. Bizatuma icyayi bakomeza kugihinga ku bwinshi no kucyitaho kuko bazi agaciro kacyo.”

Gashema yashimye ko umusaruro wiyongereye muri urwo ruganda kuko mu mwaka ushize wavuye kuri toni 2 200 000 ugera kuri toni 2 500 000 z’amababi.

Muri uyu mwaka wa 2020 bihaye intego yo kongera umusaruro w’amababi y’icyayi ukagera kuri toni 2 800 000.

Bamwe mu bahinzi n'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko basigaye bakinywa ariko mbere bumvaga ko ari icy'abanyamahanga gusa
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2020 abakozi n'abahinzi bakorana n'uruganda rugitunganya rwa Mata
Mu Karere ka Nyaruguru hari ubuso bunini buhinzeho icyayi
Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'icyayi rwa Mata, Emmanuel Kanyesigye
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko kuba abahinzi b’icyayi bafite umuco wo kukinywa hari icyo bisobanuye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza