Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rwatanze akazi kuri 39,6% by’Abanyarwanda bakoraga bose.
Ikibabaje ariko urubyiruko rwinshi ntirwikoza ubuhinzi kandi mu bihugu byinshi usanga ari bo benshi kandi bafite imbaraga zabyazwa umusasuro.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ugera kuri 65,3% by’abatuye igihugu bose.
Dr. Mel Oluoch, ni umukozi mu muryango uharanira ukwihaza mu birirwa no guharanira imibereho myiza y’abahinzi bato muri Afurika, Sasakawa African Association.
Yagaragaje ko kuba urubyiruko rubona nta terambere mu buhinzi, ababukora batagera kure mu kwikura mu bukene biri mu bituma bazibukira kubwerekezamo.
Ati “Babona uko [abahinzi] bahora ku zuba ryinshi, ukuntu bavanamo inyungu nke cyane, uko bambara imyenda ishaje. Iyo si yo shusho umusore cyangwa umukobwa ukiri muto akwiye kureberaho.”
Uyu mugabo yahamije ko ibi ari byo bituma abakiri bato benshi berekeza amaso mu mujyi bakajya gushakishiriza bu bindi.
Dr. Mel Oluoch, yatangaje ko hakwiye kongerwamo udushya mu buhinzi nk’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’izindi gahunda zishobora kureshya urubyiruko kubuyoboka, kugira ngo imbaraga zarwo zibyazwe umusaruro.
Yavuze ko nko muri Sasakawa African Association, hategurwa imishinga y’ubuhinzi itanga inyungu z’ako kanya ikaba ireba cyane cyane ibyiciro by’urubyiruko n’abagore.
Aha bahabwa amahirwe yo kwinjira mu buhinzi nk’ubw’indabo n’imboga aho babasha kubona amafaranga ku buryo bwihuse.
Ikindi ni uko hari gahunda zo guhamagarira urubyiruko mu kwimakaza ikoranabuhanga, aho ruhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo rujye rutanga serivisi ku bahinzi kandi bakazishyurirwa. Izi serivisi zirimo gutanga amakuru, kubona inyongeramusaruro byoroshye, ndetse no kubona amasoko.
Ikindi ni ugushyiraho gahunda zo kugeza ku rubyiruko imashini zikora imirimo itandukanye mu bihugu ikoreramo. Izi mashini zirimo nk’izitonora cyangwa izisya imyaka. Ibi bifasha abakiri bato kubona imirimo idasaba kuva mu cyaro bakajya gushaka akazi mu mijyi.
Mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ko gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ari ingenzi muri iki gihe abahinzi bagwiriyemo abakora ubuhinzi buciriritse ndetse bakaba bagenda basaza.
Ibarura Rusange rya 2022 ryerekanye ko umubare w’abaturage bari mu buhinzi bafite hagati y’imyaka 16 na 30 batarenga 14%. Urubyiruko rw’abafite ubumenyi ndetse bakaba bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bagera kuri 17% by’abari mu myaka yo gukora.
Ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro abanyeshuri barangije muri Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga Ibidukikije, RICA, hakaba hari icyizere ko bizazana impinduka muri uru rwego dore ko abayirangirizamo benshi aba ari urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!