00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Uganda ikomeje guterwa imijugujugu ku mushinga wo gucukura peteroli yayo?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni aherutse kwifatira ku gahanga Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, avuga ko igizwe n’abirasi, abana batazi ubwenge badashaka ko igihugu cye gitera imbere.

Intandaro yabaye umwanzuro Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi iherutse gutora, isaba Uganda, Tanzania, Sosiyete y’Abafaransa Total Energies n’Ikigo cy’Abashinwa China National Offshore Oil Corporation, guhagarika umushinga batangiye wo gucukura no kohereza mu mahanga peteroli yavumbuwe mu Burengerazuba bwa Uganda.

Inteko y’u Burayi yavuze ko uwo mushinga uzashyira isi mu kaga kuko uzangiza ibidukikije byinshi ndetse ukabangamira uburenganzira bw’abaturage bazimurwa ku ngufu.

Iyo nteko ntiyagarukiye aho, yatumije umuyobozi wa Sosiyete Total Energies ngo yisobanure ku buryo bemera kwinjira mu mushinga ugamije gushyira Isi mu kaga.

Uganda ntiyariye indimi ku gusubiza inteko kuri uyu mushinga wayo, ubarirwa agaciro ka miliyari 10 z’amadolari, ni ukuvuga agaciro kangana na hafi kimwe cya gatatu cy’ubutunzi bwose Uganda ifite.

Ubwo yatangizaga inama ya karindwi yiga ku iterambere ry’ubucukuzi bwa Gaz na Peteroli izwi nka Uganda International Oil & Gas Summit 2022, Museveni yifashishije imvugo ikakaye asubiza abadepite ba EU bashaka kwitambika uwo mushinga.

Ati “Ku muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bamwe muri aba bantu bateye umujinya. Ubundi umuntu aba akwiriye kwitwararika ngo atavuga ibintu bitajyanye. Ni ba nyamwigendaho, barikunda cyane. Ntibazi ibyo bavuga ariko bibwira ko bazi ibintu byose, bakagenda bakwirakwiza ubwo bujiji bwabo aho banyuze hose. Iki kibuga bahisemo gukiniramo bibeshye cyane, ntabwo dushobora kwihanganira ubwirasi nk’ubwo.”

Yakomeje agira ati “Gahunda yacu izakomeza uko yapanzwe. Twizeye ko abafatanyabikorwa bacu bazajya kugirana inama abo badepite. Ubundi iyo ugeze muri iyo nteko, ni utwana tw’udukobwa twibereyemo. Ngo twe turi abadepite,yeyyeye turi abadepite. Hanyuma ukaza kunyigisha icyo ngomba gukora muri Uganda, wowe wa gakobwa we?”

Museveni yakaniye, umushinga ugomba gukomeza byanze bikunze. Uganda inavuga ko bibaye ngombwa ko Total yivana muri uwo mushinga, ifite abafatanyabikorwa benshi bifuza gutanga amafaranga, ikinjira mu ruhando rw’ibihugu bicukura bikanacuruza peteroli.

Museveni yavuze ko niba ari nabyo ko Uganda izangiza ibidukikije ishyira mu bikorwa uyu mushinga, itageza ah’abanyaburayi mu kubyangiza.

Imiterere y’uyu mushinga

Umwaka ushize nibwo Uganda na Tanzania basinye amasezerano yo kubaka umuyoboro mugari uzanyuzwamo peteroli izacukurwa muri Uganda. Ni peteroli izacukurwa mu Burengerazuba bwa Uganda nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko mu nda y’ubutaka bwa Uganda harimo utunguru twa lisansi dusaga miliyari 1.4 dushobora gucukurwa, nubwo peteroli yose Uganda ifite ibarirwa mu tugunguru miliyari esheshatu.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Uganda yavumbuye ko munsi y’ubutaka bwayo harimo peteroli. Nubwo byari amakuru meza kuri icyo gihugu, hari hasigaye ikibazo kimwe cyo kumenya aho izanyuza iyo peteroli ngo igere ku isoko mpuzamahanga kuko Uganda ari igihugu kidakora ku nyanja.

Igitekerezo cya mbere, Uganda yakigejeje kuri Kenya kugira ngo bafatanye ibahe inzira yo kunyuzamo peteroli yayo kugira ngo igezwe ku cyambu. Iyi peteroli izajya ibanza gucanirwa ibe ibisukika kugira ngo ibashe kunyura mu muyoboro.

Amasezerano y’ibanze yarasinywe, Kenya yemera ko umuyoboro uzagenda ukagera ku cyambu cya Lamu, ku nyanja y’Abahinde. Ni nawo muyoboro wari gutwara amafaranga make ugereranyije n’uburyo bwa kabiri bwo guca muri Tanzania.

Ibihugu byombi bimaze kwemeranywa, sosiyete ya Total Energies ifite ijambo rinini muri uyu mushinga, yagaragaje impungenge z’inzira ica muri Kenya. Total yavuze ko umuyoboro uzaca mu duce twegereye Somalia ahabarizwa umutwe wa Al Shabab, ku buryo bishobora kugorana umuyoboro ukigarurirwa n’ibyo byihebe.

Byaje kuba ngombwa ko inzira ihindurwa, Tanzania yinjiramo gutyo kuko yo aho umuyoboro uzanyura nta kibazo cy’umutekano gihari.

Ushobora kwibaza ngo Tanzania izungukira he? Ibihugu byombi byemeranyije ko kuri buri kagunguru ka peteroli kazajya kanyuzwa muri uwo muyoboro, Tanzania izajya ihabwa amadolari 13 y’umusoro, ni ukuvuga ko ku munsi Tanzania izajya yinjiza miliyoni 2.6 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 25 umushinga uzamara. Ku munsi Uganda izajya igurisha utugunguru twa peteroli dusaga ibihumbi 200 tunyuze muri uwo muyoboro.

Uyu muyoboro w’ibirometero 1443 uzifashishwa mu kuvana peteroli muri Uganda iyigeze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, ku nyanja y’abahinde. Bivugwa ko 80% by’uwo muyoboro bizaba biri ku butaka bwa Tanzania.

Uyu muyoboro byitezwe ko uzatanga akazi ku bantu basaga 10 000 ku mpande zombi, haba muri Tanzania na Uganda.

Ku ruhande rwa Uganda, uretse kuba izayinjiriza amadevize bizanayifasha guhaza isoko ry’imbere mu gihugu kuko ububiko bw’iyo peteroli bukubye inshuro 200 iyo ikenera ku mwaka.

Ni umushinga warwanyijwe bikomeye n’imiryango irengera ibidukikije kuko uwo muyoboro uzanyuzwa ahantu hari ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bikaba ngombwa ko byangizwa.

Ni umushinga kandi watangiye kwimura benshi mu batuye aho uzakorerwa n’aho umuyoboro uzanyura, ku buryo abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bibangamye.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .