00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubura aho kurara byabaye umugani, imikino ihabwa rugari: Iterambere rya Ngoma mu myaka 25

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Ukwakira 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Imyaka 25 irashize Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gitangiye gukusanya imisiro ivamo ibikorwaremezo byinshi bikunze kuzamura iterambere ry’uturere, aho hibandwa ku kubaka imihanda, amashuri, amavuriro, udukiriro, amasoko no kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

Ibi byatumye Akarere ka Ngoma kava mu kugwingira ahubwo gatera imbere cyane cyane muri iyi myaka 25 ishize kuko kubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye mu mafaranga yavuye mu misoro.

Akarere ka Ngoma gafite ubuso bungana na kilometero kare 867.74 gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 350 batuye mu mirenge 14 utugari 64 n’imidugudu 473.

Ku muntu uheruka muri aka Karere kera, iyo agezeyo atangazwa n’ibikorwaremezo byinshi biri kukubakwamo byanagahinduye ku buryo bugaragaraira amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko bagendeye ku misoro itangwa mu Karere ka Ngoma ndetse no ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko bamaze kunguka ibikorwaremezo bitandukanye birimo Hoteli nziza ya Ngoma, imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo no mu nkengero n’ibindi byinshi bitandukanye.

Bimwe mu bikorwaremezo byubatswe muri aka Karere, Meya Niyonagira yavuze ko byazanye impinduka mu guhindura isura y’umujyi wa Kibungo, binafasha abaturage kubona amafaranga no kwidagadura.

Ati “Byagize impinduka nziza kuko byahinduye isura y’Umujyi wacu, abagana Akarere kacu basigaye babona aho barara, aho bafatira amafunguro bashobora koga, urubyiruko rushobora kwidagadura rugakina imikino yose rushatse kuko dufite ibibuga byiza kandi byinshi.”

Stade yashyuhije Umujyi wa Ngoma

Mu myaka mike ishize ni bwo hatashywe stade ya Ngoma iri muri eshatu Perezida Kagame yari yemereye abaturage bo mu Burasirazuba. Iyi stade iherereye mu Murenge wa Kibungo ahazwi nko muri rond point yuzuye itwaye miliyari hafi 9 Frw.

Yubatswe ku buso bungana na hegitari 4,5 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 bicaye neza mu gihe hari n’abandi bagera ku 2000 bashobora kureba umukino bahagaze.

Ni stade ifite ibindi bibuga birimo icya Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball ndetse by’akarusho ifite tapi ikinirwaho n’abasiganwa ku maguru.

Gakuru Emile wo mu Murenge wa Kibungo, avuga ko kuva iyi stade yakuzura babonye aho bakorera siporo ndetse ngo bakaba banaharebera imikino itandukanye.

Ati “ Iyi stade yashyuhije hano i Kibungo navuga ko yanatwongereye imbaraga mu gutuma dukunda siporo cyane kuko nibura ku cyumweru tuba turi hano turi benshi tugorora ingingo, ikindi yatumye ikipe yacu izamuka mu cyiciro cya mbere tureba amakipe akomeye yaje i Ngoma.”

Umuyoboro w’amazi wa kilometero 56 uhuza imirenge itatu

Mu mwaka ushize nibwo Akarere ka Ngoma katangiye kubaka umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 56 mu mafaranga aturuka mu misoro, ni umuyoboro uhuza imirenge ya Karembo, Zaza na Mugesera, uyu muyoboro wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni 300 Frw wakemuye ikibazo cy’abavomaga amazi mabi y’ibishanga akabatera inzoka.

Murebwayire Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Rwamuhimbura mu Kagari k’Akaziba mu Murenge wa Karenge, yavuze bakoraga ingendo ndende bajya kuvoma amazi y’igishanga none ubu begerejwe amazi meza.

Ati “ Ubu ijerekani ni igiceri cya 20 Frw, nta muntu ukivoma amazi y’ibishanga, ubu turavoma amazi meza. Aho amazi aziye twakize indwara zirimo inzoka n’umwanda.”

Inzu ababyeyi babyariramo ku kigo Nderabuzima cya Gasetsa

Kimwe mu bihesha umubyeyi agaciro ni ukubyarira ahantu heza ashobora kwisanzurira akanishimira. Ikigo nderabuzima cya Gasetsa cyari gifite inzu yakira ababyeyi imeze nk’ishuri ku buryo umubyeyi yabyaraga abari hirya ye bamureba bigatera ipfunwe abahabyariraga, bamwe bagahitamo kubyarira iwabo.

Kuri ubu hujujwe inzu yakira ababyeyi ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw, irisanzuye ku buryo abaturage bayishimiye cyane. Ngo yatumye bamwe bareka kubyarira mu rugo kubera gutinya kubyarira mu nzu yari ihasanzwe.

Nirere Constantine yagize ati “ Muri iriya nzu nto iyo igise cyakuryaga abantu bose babaga bakureba, wabonaga bisa nabi none muri iyi nzu nshya buri wese arisanzura. Harimo ibitanda byinshi kandi byiza, ubwiherero bwo mu nzu ndetse niyo ugiye kubyara bakujyana ahantu hiherereye ukabyara nta kibazo ufite.”

Imihanda iri guhindura Umujyi wa Ngoma

Mu mujyi wa Kibungo hari kubakwa ibilometero umunani bisa n’ibizenguruka Umujyi wa Kibungo. Ni imihanda irimo uhera ahazwi nko muri rond point ukagenda ukagera ku bitaro. Iyo ugeze ahazwi nko kuri Economa hafatiraho undi muhanda umanuka ujya kuri IPRC Ngoma ukagenda ugahinguka mu Mujyi.

Hari n’undi uca ku rusengero rw’Abangilikani ukagenda ugahinguka ahari depot hazwi nko kwa Mukabirasa. Hari undi kandi uva kwa Mukabirasa ukamanuka ukagenda ugahinguka ku irimbi riri imbere ya hoteli St Joseph.

Iyi mihanda yishimiwe n’abaturage cyane aho bamwe yabahaye akazi mu gihe cy’umwaka urenga yubakwa, abandi bishimira ko ibibanza byabo n’inzu zabo zahawe agaciro kandi ngo bakanagendera ahantu hasa neza.

Abaturage basabwe kutihunza umusoro

Meya Niyonagira yasabye abaturage ba Ngoma kureba iterambere bagezeho muri iyi myaka 25 ishize bakamenya ko barikesha imisoro batanga Leta ikayikoramo ikabubakira ibikorwaremezo.

Ati “Ibikorwaremezo byose babona twabigezeho kubera gutanga umusoro turabasaba rero gukomerezaho gusora neza, bagakoresha EBM kugira ngo Leta ikomeze kubona amafaranga yo kutugeza ku rindi terambere ryose twifuza.”

Yasabye abagifite akayihayiho ko kunyereza umusoro kubireka ngo kuko buri wese arebye ibikorwaremezo bimufasha kugera iwe birimo imihanda myiza, amatara, amazi, amashanyarazi n’ibindi byinshi bituruka muri wa musoro we aba yatanze nta mpamvu yo kuwunyereza.

Hoteli nshya yubatswe i Ngoma yatumye babasha kwakira ababagenderera
Hari imashini zishyira kaburimbo mu mihanda y'imigenderano
Amashuri yubatswe yafashije abana kudakora ingendo ndende
Inzu ababyeyi babyariramo i Gasetsa yatumye bareka kubyarira mu rugo
Kuri ubu mu mujyi wa Kibungo hari kubakwa imihanda myiza ya kaburimbo
Akarere ka Ngoma gakomeje gushishikariza abasora kubikora neza
Stade ya Ngoma iri mu zafashije aka karere mu myidagaduro
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe mu mafaranga bakuye mu misoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .