Kobil yaguze sitasiyo 33 za Delta Petroleum mu Rwanda na Uganda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanya-Kenya gicuruza ibikomoka kuri peteroli, KenolKobil Plc, kibinyujije mu mashami yacyo mu Rwanda na Uganda cyaguze sitasiyo 33 za Delta Petroleum muri ibi bihugu.

Inama y’Ubutegetsi ya KenolKobil Plc yatangaje ko binyuze muri Kobil Uganda Limited na Kobil Petroleum Rwanda Limited, iki kigo cyemeranyije Delta Petroleum Limited kugura sitasiyo za Delta Uganda na Delta Rwanda.

Delta Uganda ni ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peterori aho gifite sitasiyo 23 mu gihugu mu gihe Delta Rwanda ifite sitasiyo 10 ziri mu zagurishijwe.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Ugushyingo 2018 na KenolKobil Plc rigaragaza ko igurwa rya sitasiyo 33 mu Rwanda na Uganda ryitezweho kuzamura urwego ikigo kiriho.

Ni intego yacyo yo kwagura imikorere mu bindi bihugu bitari Kenya ahari icyicaro gikuru.

Sitasiyo za KenolKobil zizahita zigera kuri 433 zirimo 200 zibarizwa muri Kenya. Izi mpinduka kandi zizatuma sitasiyo zigenzurwa na Kobil Uganda zigera kuri 56 mu gihe Kobil Rwanda izagira 61.

Kobil yatangiye ibiganiro byo kugura sitasiyo za Delta Petroleum muri Gashyantare 2018. Biteganyijwe ko ibijyanye no guhererekanya inyandiko bizashyirwaho akadomo mu mpera za Werurwe 2019.

KenolKobil ifite ishami mu Rwanda, aho ikora nka Kobil Petroleum Rwanda Ltd. Yatangiye kuhakorera mu 2002. Yaguze Ikigo cyitwaga Shell Rwanda SARL mu 2005, biyizamurira urwego muri ubu bucuruzi.

Ni cyo kigo gifite uburyo bwo kubika Gaz ikoreshwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG) muri Kigali kandi iyo K-gas iri mu zikoreshwa ku bwitabire bwo hejuru. Kinafite amavuta meza ya moteri ashimwa n’abayakoresha.

Kobil inacuruza gaz zikoreshwa mu mirimo nko guteka
Sitasiyo za Kobil uzisanga hirya no hino mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza