00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KCB igiye kugura BPR n’indi banki yo muri Tanzania kuri miliyoni zisaga 55$

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya, KCB, igiye kugura Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) n’Ikigo cy’Ishoramari Nyafurika cy’Abanya-Tanzania, African Banking Corporation Tanzania Limited, kuri miliyoni zisaga 57$ (miliyari 6 z’amashilingi ya Kenya).

BPR na African Banking Corporation Tanzania Limited byari bisanzwe bifitwe n’Ikigo cy’Abongereza, Atlas Mara Limited cyashinzwe mu 2013.

The Citizen yatangaje ko mu minsi ishize KCB yari yemeje ko iteganya kugura 62% by’imigabane ya BPR na 100% ya African Banking Corporation Tanzania Ltd kuri miliyoni 40$.

Nyuma yaje kongera gutangaza ko ishaka kwegukana na 38% yari isigaje muri BPR ikayigura yose, bituma n’ikiguzi kizamuka kiba miliyoni 56,9$.

Muri raporo ngarukamwaka KCB iheruka gushyira hanze, yagize iti “Icyo dushaka ni ukuba twamaze guhuza ibyo bigo n’icyacu mu mezi 12 ari imbere.”

KCB ikeneye kugura BPR na African Banking Corporation Tanzania Ltd mu gukomeza kwagura ibikorwa byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Amakuru avuga ko nimara kwegukana izo banki, ibikorwa byazo bizahita bihuzwa n’ibyayo muri ibyo bihugu cyane ko yari isanzwe inahafite amashami.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .