00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Aborozi batangiye kwegerezwa imitego ihashya Isazi ya Tsetse yazengereje inka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangiye gufasha aborozi kurwanya isazi ya Tsetse ikunze kubangamira inka bikayiviramo kunanirwa kurisha, hakanaboneka umusaruro muke w’amata.

Tsetse ni isazi yenda gusa n’izindi ariko iba itari nini cyane, ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha. Mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

Muri yo yibitsemo akandi gakoko kitwa Tripanozoma aka gakoko yifitemo ngo iyo irumye inka kakayigeramo igira ibibazo nk’iby’indwara y’amashoya aho igenda inanuka buhoro buhoro ikabura umukamo ikananirwa kurisha. Iyo inka ihaka iraramburura bikanarangira ipfuye.

Iki kibazo cya Tsetse cyatumye mu minsi ishize ubwo Umukuru w’Igihugu yaganiraga n’abaturage umwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi amugezaho ikibazo cy’iyi sazi ngo kuko ibarembeje cyane kandi ngo n’imiti bakoresha bayihashya ikaba ihenze cyane.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ku bufatanye na RDDP, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021 begera aborozi bo mu Murenge wa Murundi babasobanurira uburyo bwo gukoresha imitego mu gufata iyi sazi mu nzuri zabo dore ko ngo butanangiza ibindi binyabuzima.

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi, ubushakashatsi n’ibyabuvuyemo muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yavuze ko begereye abaturage kuko bifuza ko isazi itakongera kubera ikibazo aborozi.

Ati “ Birasaba gukorera inzuri bagashyiramo imitego kuko iyo mitego ifite nkunganire. Ubundi umutego umwe uba uhagaze 10 000 Frw ariko Leta yashyizeho nkunganire ubu tuwubahera 1000 Frw. Turi kugenda tuyibashyiriramo tunabereka uko bayitega kuko abenshi ntibayitega neza.”

Ndayisaba yavuze ko ku nka yamaze kurumwa na Tsetse igakenera imiti akenshi usanga ihenze cyane, akaba ariyo mpamvu basaba aborozi gukoresha imitego hakiri kare kuruta uko bazayirinda yamaze kuruma inka zabo.

Yavuze ko abakozi ba RAB bagiye kumara icyumweru cyose bazenguruka inzuri zose bereka aborozi uko bakoresha iyo mitego n’indi miti itandukanye, aborozi kandi ngo bazapimirwa inka zabo ku buntu kuburyo ikibazo cy’isazi ya Tsetse kirandurwa muri uyu Murenge.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyi sazi ya Tsetse yatumye umukamo w’inka zabo ugabanuka.

Kamugisha Geofrey wororera Mucucu yagize ati “ Nkanjye umusaruro nkura mu mukamo akenshi ugaruka mu miti ivura Tsetse, ngereranyije nka buri cyumweru nkoresha 20 000 Frw mu kugura imiti yo kurwanya Tsetse iramutse rero igabanutse cyangwa igashira burundu ubworozi bwacu bwagenda neza.”

Ngango George yagize ati “ Ubu inka zanjye ndazigaburira ariko kubera iriya sazi izitesha umutwe kuburyo no kurisha zitakibibasha. Imiti turayigura ariko ntacyo bitanga, uyu mutego rero nudukundira bikagenda neza umukamo wacu uziyongera mu buryo bugaragara.”

Umurenge wa Murundi ubarizwamo inzuri zirenga 1500 zirimo inka zirenga 25 000.

Aborozi batangiye kwegereza uburyo bazajya bakoresha bahashya isazi ya Tsetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .