00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Rwangombwa yahererekanyije ububasha na Soraya Hakuziyaremye wamusimbuye ku buyobozi bwa BNR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 March 2025 saa 09:14
Yasuwe :

John Rwangombwa wari umaze imyaka 12 ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yahererekanyije ububasha na Soraya Hakuziyaremye wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Ku wa 25 Gashyantare 2025 ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye icyizere Soraya Hakuziyaremye, amugira Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda aba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.

Soraya Hakuziyaremye yari asanzwe ari Guverineri wungirije w’iyo banki, umwanya yagiyeho mu 2021, bivuze ko yari amaze imyaka ine akorana na John Rwangombwa yasimbuye.

Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko kuri uyu wa 4 Werurwe 2025 habayeho ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi mushya n’uwo asimbuye.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kugaragaza ko yiteguye gushyira imbaraga mu gukomeza kubaka urwego rw’ubukungu bw’u Rwanda rutajegajega binyuze mu kuzuza neza inshingano za BNR.

Yashimiye kandi John Rwangombwa usoje manda ebyeri ziteganywa n’itegeko ku buyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda anagaragaza umusanzu ayisigiye.

Yagize ati “Asize Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeye, yubakitse, tukaba tunamushimira cyane umusanzu yatanze muri iyi myaka 12, yaba mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu ariko by’umwihariko kuri BNR. Yaba gushyiraho abakozi no kubaka ubushobozi bwabo, imikoranire n’izindi banki nkuru zo mu Karere ndetse no ku rwego rw’Isi ariko no kuba ari umuyobozi wigisha abo bakorana bose kugira ngo bakomeze kwiyubaka nk’abayobozi.”

Hakuziyaremye yagaragaje ko nubwo ari bwo agitangira inshingano zo kuyobora BNR, na we yifuza kuzasiga umurage mwiza mu bukungu bw’Igihugu.

Ati “Ubu ni bwo ngitangira inshingano, icyo nizeye ni uko azaba ari umurage mwiza. Nko mu myaka 30 umuntu akazavuga ngo Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2025 yatanze koko umusanzu ukomeye wo kubaka igihugu gifite ubukungu butajegajega kandi bukura.”

Yemeje ko BNR igomba kuba ari banki ifasha Abanyarwanda kurushaho kumva ubukungu n’akamaro ka serivisi z’imari kandi bakanazitabira ari benshi.

Yashimangiye kandi ko agiye gushyira imbaraga mu birebana no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari kandi rizatanga umusaruro ukomeye ku bukungu bw’Igihugu.

Hakuziyaremye wanyuze mu mirimo itandukanye irimo no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva.

John Rwangombwa na we aherutse kugaragaza ko yishimira kuba asize Banki Nkuru y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kuba yakumira icyahungabanya ubukungu bw’u Rwanda.

John Rwangombwa wari umaze imyaka 12 ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yahererekanyije ububasha na Soraya Hakuziyaremye wamusimbuye kuri uwo mwanya
Aba bambi bari bafite akanyamuneza
Ni umuhango witabiriwe n'abakozi ba BNR
Ubwo Soraya Hakuziyaremye yasinyaga ku nyandiko za BNR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .