00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Rwangombwa yagaragaje akamaro ka Internet mu kwihutisha ikoranabuhanga mu by’imari

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 November 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Intambwe y’uko internet yihuta ya 4G imaze kugezwa hafi mu bice byose by’igihugu ku kigero cya 95%, ni kimwe mu byo u Rwanda rwagaragaje mu nama ihurije hamwe abarenga ibihumbi 66 bateraniye muri Singapore.

Ni mu iserukiramuco rifatwa nk’irya mbere rinini mu Isi ryitabiriwe n’abo mu bihugu 150, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa.

Ari mu batanze ikiganiro mu muri iryo serukiramuco, kijyanye no kongera ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ikiganiro yatanzemo ibitekerezo cyagarukaga kandi ku buryo ikoranabuhanga ryakwimakazwa, hagashyirwaho politike n’izindi ngamba zishobora kuzamura ibisubizo mu bijyanye n’imari, hagashyirwaho uburyo bwizewe ndetse bwitabirwa n’abantu batandukanye bashaka serivisi z’imari.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje uburyo u Rwanda rufatanya n’inzego zitandukanye mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga buteza imbere itangwa rya serivisi z’imari zidaheza, gushyiraho politiki zishingiye ku mibare igaragara, n’uburyo bwo guteza imbere serivisi mu gihugu cyose buri wese akazibona byoroshye.

Ati “U Rwanda rufata iterambere ry’ikoranabuhanga nk’inkingi mwamba mu iterambere ryarwo ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, rukizera ko ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere ihangwa ry’udushya nka bimwe mu bya mbere bigeza ku iterambere rirambye.”

Mu bindi byagaragajwe harimo guteza imbere udushya dushingiye ku ikoreshwa rya telefone na cyane ko icyo gikoresho kiri kwifashishwa cyane mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyane cyane mu bijyanye n’ihererekanwa ry’amafaranga n’ibindi biteza imbere abaturage.

Hagaragajwe kandi ko ibihugu bigomba gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza mu mirimo itandukanye, mu guhangana n’imbogamizi, gushyira imbaraga mu bufatanye hagati ya za leta n’abikorera no guteza imbere ihererekanya ry’amafaranga ryambukiranya imipaka.

Muri iryo serukiramuco hanagaragajwe imbogamizi zirimo ubumenyi buke ku gukangukira ikoranabuhanga, ibibazo by’umutekano kuri internet rimwe bishaka kubangamira iyo mirimo, ibikorwaremezo bikiri hasi n’uburyo bwo kugenzura imikorere butagezweho, icyakora haganirwa n’uburyo ibyo bibazo byakemurwa na cyane ko bitagoye.

Kwifashisha ikoranabuhanga muri telefoni, ni ibintu bimaze kumenyerwa mu Rwanda cyane bijyanye n’uburyo telefone ziri kugezwa kuri benshi Banyarwanda.

BNR iherutse kugaragaza ko kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa byiyongereye cyane mu 2023/2024, aho ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera miliyoni 419.7 buvuye kuri 240.5 .

Ni mu gihe amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

Ibi bihamywa n’Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko imibare y’ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85%.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko kuba ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryarorohejwe mu Rwanda, byagize ingaruka nziza ku iterambere ry'urwego rw'imari
Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .