Rwabukumba yagaragaje ko ijanisha rinini ry’abashoramari muri RSE ari ab’imbere mu gihugu kandi inzego bakoramo zihagaze neza mu gihe n’abo mu mahanga batarakangwa na politiki y’ubukungu ya Amerika.
Yagize ati “Ku isoko ryacu urebye ntabwo birahagera neza kuko ahanini isoko rya hano ryiganjemo abashoramari bo mu Rwanda kuko barenga 95%. Abandi ni abo muri Afurika y’Ibirasirazuba no mu bindi bihugu bya kure gusa nubwo ari bake baba baraguze imigabane myinshi.”
Yagaragaje ko abo bashoramari bo mu mahanga bashoye muri RSE baba barakoze ishoramari ry’igihe kirekire ku buryo batahise bakangwa na politiki ya Amerika yo kuzamura amahoro ku bicuruzwa birimo n’ibiva mu Rwanda.
Ati “Abo bashoramari bo mu mahanga bashoye mu migabane y’igihe kirekire kuko ni ko isoko ry’imari n’imigane rimera. Ntabwo politiki ya Amerika irabashitura cyane ngo batekereze ko imigabane baguze muri Banki ya Kigali cyangwa Bralirwa yagira ikibazo.”
Rwabukumba yongeyeho ko ahubwo isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rihagaze neza uyu munsi kuko amasosiyete bakorana ari kunguka neza ku buryo agiye no kugabana urwunguko n’abanyamigane bayo muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka.
Ikindi kigaragaza ko politiki y’ubukungu ya Amerika itarahungabanya isoko ry’imari n’imigane ry’u Rwanda ni uko impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw zizamara imyaka 10 ziherutse gushyirwa ku isoko na Banki Nkuru y’Igihugu ziri kugurwa aho ubwitabire bumaze kurenga 400%.
Yagaragaje ko nubwo ingaruka zitaragera kuri RSE bitavuze ko nta kizahinduka mu gihe kiri imbere kuko politiki y’ubucuruzi ya Amerika ikubiyemo ingamba zitabura ingaruka zigira ku bukungu.
RSE igaragaza ko magingo aya ibirizwamo abashoramari bagera hafi ku bihumbi 100 biganjemo ab’imbere mu gihugu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2025, ni bwo Perezida Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yazamuye amahoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bihugu bitandukanye by’Isi birimo n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!