Isoko rusange rya Afurika ryitezweho gutangira muri Mutarama 2021

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Kanama 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa bya mbere by’isoko rusange rya Afurika byitezwe ko bigomba gutangira ku wa Mbere Mutarama 2021 nyuma y’uko byakunze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibiganiro byagombaga kubanza gukorwa.

Magingo aya, byitezwe ko ibiganiro bikenewe kugira ngo iri soko ritangire, bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umwaka ushize nibwo mu buryo bw’amategeko iri soko ryemejwe, aho ryagombaga gutangira ku wa 1 Nyakanga uyu mwaka, gusa biza kwigizwa inyuma kubera Coronavirus yabereye imbogamizi ibiganiro byagombaga kubanza gukorwa bijyanye no kugabanya ibiciro.

Ibi biganiro bizasiga impinduka ku mugabane wa Afurika byitezwe ko bizarangizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga African Virtual Trade-Diplomacy Platform ruri gukorwa na Komisiyo ya AU ifatanyije n’ibigo birenga 20 byo kuri uyu mugabane.

Byitezwe ko bizagera mu 2030 iri soko rikora neza, rikazaba isoko rya mbere rinini ku Isi aho rizaba rihuriweho n’abantu miliyari 1.2 babarirwa umutungo mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.5 z’amadolari.

Ibihugu 54 byemewe muri 55 na AU byasinye amasezerano ashyiraho iri soko usibye Eritrea mu gihe kugeza ubu 28 bimaze kuyavugurura bikayajyanisha n’amategeko yabyo y’imbere mu bihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .