00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1.2$

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 September 2024 saa 12:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Bushinwa ari kimwe mu bihugu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu ishoramari ibigo bikomokayo bikorera mu Rwanda, ndetse kuri ubu rimaze kugera kuri miliyari 1.2$.

Yabigarutseho ku wa 12 Nzeri 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa imaze ishinzwe.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa watangiye mu 1971, ubu uhagaze neza kandi ushingiye ku bwubahane no guharanira intego zihuriweho z’iterambere.

Ati “U Rwanda rufata u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bwacu. Ubu bufatanye bwagize uruhare by’umwihariko mu ngeri z’ibanze zirimo ibikorwa remezo, ubuzima, ingufu n’uburezi, binajyana n’intego dusangiye y’iterambere. U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bifite ishoramari rinini mu Rwanda, rigera kuri miliyari 1.2$.”

Yahamije ko u Rwanda ruha agaciro uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubukungu zirimo inganda n’ubwubatsi byanagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali, no mu bice bitandukanye by’igihugu hagaragara inganda n’ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa bitanga akazi ku benegihugu kandi bikanazamura ubucuruzi bw’u Rwanda.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yahamije ko nyuma y’inama yahuje u Bushinwa n’ibigugu 53 bya Afurika yabaye ku wa 4-6 Nzeri 2024, ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bagiranye ibiganiro byavuyemo kuzamura urwego rw’umubano w’ibihugu byombi aho buri wese agomba kujya awungukiramo.

Ati “Mu myaka ishize u Rwanda n’u Bushinwa byateye intambwe mu kuzamura umubano wabyo mu by’ubuhahirane, hashyirwa imbere inyungu z’impande zombi no guhuza imyumvire ku bibazo bya politike bitandukanye, harimo no kuba u Rwanda rwemera ihame rya ‘One China’ no gushyigikira ko u Bushinwa bwunga ubumwe, n’uruhare rw’u Bushinwa mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’imvugo zibiba urwango.”

Yahamije ko impande zombi zizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye z’ubukungu hagamijwe ko buri gihugu kibyungukiramo, ndetse bakanafatanya gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yagaragaje ko mu myaka 75 ishize Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa ivutse, hatewe intambwe ikomeye mu iterambere, burandura ubukene n’inzara mu baturage bose, bwinjira mu ruhando rw’ibihugu bikize.

Yahamije ko ibihugu byombi byashimangiye ubufatanye ku ngingo zikomeye zifite akamaro.

Ati “U Bushinwa bushyigikiye u Rwanda mu gusigasira ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. U Rwanda na rwo rushyigikiye gahunda ya One China no kongera kwihuza k’u Bushinwa.”

“Turi gushyira ingufu mu bufatanye bw’ibyerekeye ubuvuzi, duteza imbere umushinga ukomeye wo kwagura ibitaro bya Masaka n’uruhare rw’abaganga bo mu Bushinwa bavura abantu.”

Yahamije ko impande zombi zanasinye amasezerano y’imikoranire ku gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere mu byerekeye ikoranabuhanga, bishimangira inzira y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Hanasinywe kandi amasezerano ajyanye no kohereza ubuki bw’u Rwanda ku isoko ry’u Bushinwa.

Amb. Xuekun ati “Umusaruro mwiza ukomoka ku buhinzi bw’u Rwanda ugiye kugera ku meza y’Abashinwa.”

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa na bwo bwageze kuri miliyoni 550$ mu 2023, mu gihe ibyo u Bushinwa bwaguze mu Rwanda byiyongereyeho 86%.

Ishoramari ryavuye mu Bushinwa na Hong Kong ringana na 7% y’irakozwe ryose mu 2022, aho bashoye agera kuri miliyoni 49.1$ mu 2022.

Minisitiri Amb Nduhungirehe na Amb Xuekun w'u Bushinwa baganira
Ambasaderi Wang Xuekun yakiriye abashyitsi bose bitabiriye ibirori
Ambasaderi Wang Xuekun yakiriye abashyitsi bose bitabiriye ibirori
Amb Wang Xuekun yakira abashyitsi batumiwe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 75 Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa ibayeho
Amb Wang Xuekun na bamwe mu bo bakorana muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda
Abana bagaragaje ubumenyi bafite mu mikino njyarugamba
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko u Bushinwa buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu ngeri zitandukanye z'iterambere
Abenshi bari bafite amatsiko yo kumva indirimbo z'Abashinwa ziririmbwa kandi zikabyinwa n'abana b'Abanyarwanda
Amb Xuekun (hagati) na Minisitiri Nduhungirehe bakurikiye imbyino
Hamuritswe byinshi bikubiyemo imico y'ibihugu byombi
Abana b'Abanyarwanda babyinnye indirimbo zitandukanye ziri mu Kinyarwanda no mu Gishinwaa
Minisitiri Amb Nduhungirehe yagaragaje ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'u Rwanda
Ibi birori byitabiriwe n'abantu bi'ingeri zitandukanye
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga aganira na Sanny Ntayombya

Amafoto: Kwizera Remy Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .