Ishoramari mvamahanga ku Isi yose rizagabanukaho 40% mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Inama ya Loni ishinzwe ubucuruzi n’iterambere (UNCTAD), yagaragaje ko ishoramari mvamahanga (FDI, Foreign Direct Investment), rizagabanukaho 40% muri uyu mwaka ku isi yose kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi raporo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, yerekana ko ishoramari mvamahanga rizagabanuka rikava kuri miliyari 1540 z’amadolari ryariho mu 2019 rikagera munsi ya miliyari 1000 z’amadolari, bikaba ari ubwa mbere kuva mu 2005.

Ishoramari mvamahanga byitezwe ko rizagabanuka hagati ya 5-10% mu mwaka utaha hanyuma ryongere kuzamuka mu 2022.

Umunyamabanga Mukuru wa UNCTAD, Mukhisa Kituyi, yabwiye itangazamakuru ati “Ubukungu bw’Isi yose buri ahantu habi harenze uko byagenze mu 2008, ubwo habagaho ibibazo by’ubukungu”.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka mu byo abantu bashyira ku isoko, ibyo abaguzi bakenera ndetse no kuri gahunda z’ishoramari mvamahanga.

Ibihugu bikennye bizagirwaho ingaruka cyane n’igabanuka ry’ishoramari mvamahanga.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri UNCTAD, James Zhan, yagize ati “Ubukungu buri mu nzira y’amajyambere byitezwe ko buzasubira hasi mu bijyanye n’ishoramari mvamahanga kubera ko buryishingikiriza mu musaruro ndetse no mu byo rikenera”.

Ishoramari mvamahanga ku Isi yose rizagabanukaho 40% mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .