00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi Lotto igiye guhanga imirimo mu rubyiruko yongera umubare w’aba-agents mu Rwanda

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 20 May 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Tombola yo ku rwego rw’igihugu igamije gushyigikira iterambere rusange rya siporo mu Rwanda, Inzozi Lotto igiye gufasha urubyiruko kwihangira imirimo izamura umubare w’abakozi (aba –agents) ukagera byibuze ku 3000 mu gihugu hose.

Ni ibyatangajwe ku wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022, ubwo Inzozi Lotto yatangizaga amahugurwa ku bakozi bashya 80.

Inzozi Lotto isanganywe aba-agents baherereye mu Mujyi wa Kigali, Huye, Musanze, Gicumbi na Rubavu. Irateganya ko mu mpera z’uyu mwaka izaba imaze kugera no mu tundi turere twose tw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ya Carousel Ltd ishyira mu bikorwa Tombola ya Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yatangaje ko iyi mikino idatanga akazi gusa, kuko inatanga amahirwe yo kwiteza imbere ku bayikina binyuze mu bihembo batsindira.

Iyi mikino kandi igira uruhare mu guteza imbera siporo mu Rwanda cyane ko 20% y’amafaranga yinjiye ahabwa Minisiteri ya Siporo akajya mu bikorwa byo guteza imbere siporo mu Rwanda.

  Kuba umu-agent wa Inzozi Lotto ntibisaba ingwate n’igishoro

Nshuti Thierry yatangaje ko kuba umu-agent nta kintu gihambaye bisaba.

Yagize ati “Bisaba ko umuntu ashoboye gusobanukirwa imikino yacu n’ikoranabuhanga dukoresha, afite ubwitange ndetse anashimishijwe n’iterambere rya siporo mu Rwanda.”

“Mu gutoronya abakozi, dushaka umuntu uzwi aho atuye, tukanareba ko afite imyitwarire iboneye tukamenya n’abantu be ba hafi. Tuzi ibibazo by’urubyiruko n’uko ubukungu bwabo bwifashe butaborohereza kubona igishoro, ibi rero tubikora kugira ngo tubabafashe kandi na bo baradukundira bakatubera inyangamugayo.”

Yanavuze ko n’imashini yifashishwa mu gukina itangirwa ubuntu.

Ati “Umuntu uhawe akazi nta gishoro asabwa uretse umwanya we gusa. Tumuha imashini tukanamushyiriramo ibikenewe kugira ngo imashini ikore. Icyo aba asabwa ni gutanga ibyo agomba”

Uyu muyobozi yanasobanuye ko umu-agent ahembwa ‘commission’ igera kuri 7’5% by’ibyo yacuruje, bivuze ko uko umuntu acuruje menshi ari ko abona menshi. Aya kandi yunganirwa n’uduhimbazamushyi dushingiye ku mikorere y’umu-agent.

Umwe mu bahuguriwe gutanga serivisi za Inzozi Lotto, Imanishimwe Samuel, yabwiye IGIHE ko bigiye kumufasha kubona akazi gahoraho.

Ati “Nsanzwe ntunzwe no gukora ibiraka kandi urabizi ko bitaboneka buri gihe. Ni yo mpamvu kuba mbonye akazi gahoraho nzajya mpora nizeye kugira icyo nunguka buri kwezi bityo nkaba nakuramo n’igishoro cyo gukora ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.”

Inzozi Lotto ifite imikino itatu harimo ‘Quick Lotto’, aho uwakinnye ahitamo umubare umwe muri 35 [ni ukuvuga hagati ya 0-34], akavuga amafaranga awutegeye, yatsinda agakubirwa inshuro 15.

Undi mukino ni ‘JackPot Lotto’, aho utsinze ahabwa igihembo gikuru kigera kuri miliyoni 7 Frw. Ukina ahitamo imibare itandatu muri 49. Hanyuma ku Cyumweru ni bwo abatsinze batangazwa.

Uwahisemo imibare ihuye n’iyatangajwe ni we utangazwa nk’uwatsinze. Utega muri iki cyiciro, itike ye ayigura amafaranga 500 Frw.

Uwa gatatu ni ‘QUICK 10’, aho uwukina asabwa gushora amafaranga ari hejuru ya 300 Frw, yatsinda agakubirwa inshuro esheshatu.

Muri uyu mukino, abakinnyi bashobora gutombora imibare 10, kuva kuri zero kugera ku icyenda (0-9). Abakinnyi babashije gukina neza bagahuza imibare isabwa, baba batsinze kandi bagatangazwa buri minota itanu.

Amafaranga make ashobora kwifashishwa muri uyu mukino ni 300 Frw mu gihe umukinnyi ashobora gushyiraho atarenze 10.000 Frw, yatsinda agakubirwa inshuro esheshatu z’ayo yashyizeho.

Kuba umu-agent wa Inzozi Lotto nta ngwate cyangwa igishoro bisaba
Inzozi Lotto igiye kongera imirimo izamura umubare w'aba-agents mu turere twose tw'u Rwanda
Igice cy'amafaranga yinjizwa na Inzozi Lotto, kijya mu isanduku ya Minisiteri ya Siporo kikifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere siporo mu Rwanda
Aba-agents ba Inzozi Lotto bazenguruka mu bice bitandukanye bafasha abantu bifuza kugerageza amahirwe binyuze muri tombola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .