Inyungu zakwitegwa mu ihuzwa rya banki zikomeye zikorera mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Mu Ukuboza 2018 nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje izamuka ry’imari shingiro isabwa ngo banki y’ubucuruzi yemererwe gukorera mu gihugu, iva kuri miliyari 5Frw igera kuri miliyari 20 Frw.

Ni icyemezo cyafashwe mu kuzamura urwego rw’imari, gushaka imiyoboro yafasha Abanyarwanda kurushaho kwizigamira no kuborohereza kubona inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Mu Rwanda hari banki 11 z’ubucuruzi, muri zo enye ni zo zidafite imari shingiro yashyizweho umwaka ushize.

Banki zahawe imyaka itanu yo kongera imari shingiro ariko nibura mu myaka itatu zikaba zigejeje kuri miliyari 15 Frw, zikuzuza miliyari 20 Frw mu yindi ibiri ikurikira.

Nyuma y’amezi asaga atanu, imari shingiro yongerewe banki zimwe zatangiye guhuza imbaraga mu gikorwa cyitezweho kuzamura imikorere yazo no gufasha abayagana kudatsikira mu nzita y’iterambere.

Ku wa 30 Mata 2019 nibwo Ikigo Equity Group cyo muri Kenya cyatangaje ko kizahabwa imigabane 62% Atlas Mara yari ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) na 100% by’imigabane muri African Banking Corporation Tanzania Limited, African Banking Corporation Zambia Limited na African Banking Corporation Mozambique Limited.

Ni inkuru yakurikiye iya KCB Bank yatangaje ko ifite gahunda zo kugura banki mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rwanda Today yanditse ko iri huzwa niryemezwa burundu, rizagira ingaruka ku kuzamura imikorere ya banki zitanga serivisi z’imari mu Rwanda.

Atlas Mara izahabwa imigabane miliyoni 252 muri Equity Group Holdings Plc ingana na 6.27% muri iki kigo gikomeye muri Kenya. Ni igikorwa gifite agaciro ka miliyoni $106.

Izamuka ry’imari shingiro ryitezweho gufasha amabanki kongera serivisi atanga n’amafaranga ashora mu mishinga migari ifitiye abaturage akamaro.

Avuga ku kwihuza kwa BPR Atlas Mara na Equity Bank, Umuyobozi wa Banki ya Kigali PLC, Dr Karusisi Diane, yavuze ko ari intambwe nziza ku rwego rw’imari.

Yavuze ko ugushyira hamwe ari byiza ku isoko kuko bituma abaririmo bagira ingufu, bikanongera imbaraga mu kugena ibiciro.

Umuyobozi wa BPR Atlas Mara, Maurice Toroitich, yavuze ko imiterere y’urwego rw’amabanki mu Rwanda ituma rukenera ishoramari rifatika ndetse banki nto zigashaka amahirwe azifasha kuzamuka cyangwa zikisunga abafatanyabikorwa.

Ati “Iyo banki ishaka kwitwara neza, ni ngombwa ko iba yagutse kandi igashora imari bihoraho.’’

Yakomeje avuga ko banki nto zitagomba gufunga kuko na zo ‘zishobora kuzamura ishoramari ryazo zibanda ku ryo banki nini zitabarizwamo.’

Dr Karusisi yavuze ko banki nto na zo zifitwe n’ibigo ku buryo bitakoroha kuzishyira mu maboko y’abikorera.

Yahishuye ko BK idateganya kugura imigabane mu yindi banki ahubwo ‘tuzashora imari muri serivisi z’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kuzamura ubukungu budaheza no gukomeza kwisanga ku isoko ryo mu Rwanda’.

Izo serivisi ifite mu mishinga zirimo izizafasha abakiliya bayo kubikuza no gusaba inguzanyo bakoresheje telefoni zabo zigendanwa n’izindi.

BK Plc iri mu mabanki akorera mu gihugu yateye imbere aho umutungo mbumbe wayo wavuye kuri miliyoni $200 ugera kuri miliyari $1 mu gihembwe cya mbere cya 2019.

Ubu yashibutsemo ikigo cy’ishoramari [BK Group Plc] kibumbatiye bine birimo BK Techouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi, BK Plc yita kuri serivisi za banki na BK Capital Ltd itanga serivisi z’ubujyanama n’imari.

Mu mwaka wa 2018, iki kigo cyungutse miliyoni $30.7, agera kuri miliyari 27.4 Frw bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’uwa 2017.

Toroitich yavuze ko kuva banki zo mu karere zatangira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda byatumye zihangana ndetse abakiliya babyungikiramo bijyanye n’ibiciro byagenwe ku kubikuza amafaranga, umufuragiro w’ukwezi, inyungu ku nguzanyo n’ibindi.

BPR yagabanyije inyungu ku nguzanyo aho yavuye kuri 16.5% igera kuri 14.5%, yanakuyeho amafaranga ya buri kwezi atangwa mu gucunga konti. Izindi banki zashyiriyeho abakiliya bazo uburyo bubafasha kubona amafaranga bakoresheje telefoni, bakanayahererekanya biboroheye.

Ukwihuza kwa banki zikomeye mu Rwanda kwitezweho inyungu ku rwego rw'imari mu gihugu no kungukira abakiliya bazigana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza