Inyungu z’ubwumishirizo bwimukanwa bwa miliyoni 474 Frw u Rwanda ruherutse kugura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufata neza umusaruro mu Rwanda haguzwe ubwumishirizo bwimukanwa bugera ku 10 bwatwaye miliyoni 474 Frw, buzifashishwa mu kumisha umusaruro cyane cyane w’ibinyampeke.

Muri ibi bihe by’imvura mu Rwanda, biri guhurirana n’isarura ry’imyaka inyuranye, inzego zitandukanye zireberera ubuhinzi zishishikariza abahinzi guharanira kumisha umusaruro wabo kugira ngo urindwe indwara zituruka ku guhunika imyaka itumye neza.

Muri ibi bikorwa byo kumisha umusaruro Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, cyashoyemo amafaranga atari make kugira ngo ibi bikorwa byo kumisha umusaruro by’umwihariko w’ibinyampeke bikorwe ku nyungu z’abahinzi.

Muri ibi bikorwa hashowemo amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amwe yakoreshejwe hubakwa ubwanikiro 600 hirya no hino mu gihugu, hakabamo na miliyoni 474 Frw zaguzwe ubwumishirizo bwa kijyambere [bwimukanwa] bugera 10 kandi bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda.

Ubu bwumishirizo bwa kijyambere burahenze kandi ni imashini nini kugira ngo ikore bisaba byibuze gushyiramo toni 10, bigasaba kuba ufite toni 350 ku cyumweru.

Bujyanawa ahantu heze umusaruro mwinshi, bukawumisha mu gihe runaka byarangira bakabwimurira ahandi. Bashyiramo nk’ibigori, bikavamo byumye.

Ntabwo buhabwa abaturage ahubwo buhabwa abakusanya umusaruro bazwi nka Aggregators binyuze mu gukusanya umusaruro w’abaturage.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi mu Kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB Dr Charles Bucagu, yabwiye IGIHE ko bisaba abaturage kwishyira hamwe kugira ngo babyaze umusaruro ubwo bwanikiro.

Ati “Turakangurira abaturage kugira ngo bafate neza umusaruro, bishyire hamwe. Ntabwo ibi bikorwa remezo bigenda bifasha umuntu umwe ahubwo bifasha abantu bari muri koperative.”

Ubu bwanikiro bwa kijyambere bwatangiye gukoreshwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba mu kumisha umusaruro.

Bucagu ati “Byatangiye gukoreshwa muri Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Bugesera aho bari batangiye gusarura, ariko n’ahandi bakeneye ubufasha tugenda tubafasha.”

Birumvikana ko muri gahunda yo guharanira kumisha no gufata neza umusaruro biri kugira uruhare ariko abaturage basabwa gukoresha uburyo bunyuranye burimo gusharika (kwanika mu buryo bwa gakondo banika ku biti) cyane ko ari uburyo bworoheye buri muturage.

Ubundi buryo bwo kumisha umusaruro bukoreshwa mu buhinzi harimo ubwanikiro rusange, ubwumishirizo bwo ku makoma, ubwumishirizo bw’igihe gito n’ibindi.

Ubu bwanikiro bwitezweho gufasha mu kubika umusaruro w'ibinyampeke utunganye (Ifoto:HORECO)
Izi mashini zifasha mu kumisha umusaruro mwinshi, zikimurirwa ahandi (Ifoto: HERECO)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .