00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya I&M Bank Rwanda yazamutseho 71%, igera kuri miliyari 12 Frw

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 November 2024 saa 02:21
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda PLC yatangaje ko inyungu yabonye mu gihembwe cya gatatu cya 2024 nyuma yo kwishyura imisoro, yazamutseho 71%, igera kuri miliyari 12 Frw, ivuye kuri miliyari 7 Frw yari yungutse mu gihembwe nk’icyo mu 2023.

Imibare yashyizwe hanze n’iyi banki kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, igaragaza ko muri rusange mu gihembwe cya gatatu cya 2024 cyarangiye muri Nzeri, iyi banki yinjije (Net Operating income) miliyari 42 Frw, zingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’amafaranga iyi banki yari yinjije mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Inyungu yayo mbere yo kwishyura umusoro yabarirwaga muri miliyari 18Frw, angana n’izamuka rya 66%. Nyuma yo kwishyura umusoro yasigaranye inyungu ya miliyari 12 Frw.

Mu gihembwe cya gatatu cya 2024, amafaranga abakiliya babikije muri I&M Bank Rwanda yari miliyari 659 Frw, angana n’izamuka rya 22%, ugereranyije n’ayo abakiliya bari babikije mu mpera z’ umwaka ushize.

Iyi banki kandi yatanze inguzanyo zingana na miliyari 348 Frw. Ingano y’inguzanyo yatanzwe yazamutseho 11%, ugereranyije n’iyari yatanzwe mu kwezi kwa nyuma kwa 2023.

Kwiyongera kw’amafaranga iyi banki yinjiza kwaturutse ahanini ku kwiyongera kw’inyungu zituruka ku nguzanyo iba yatanze, ndetse n’ibindi bikorwa biyinjiriza bidashingiye kuri izi nyungu birimo ishoramari yakoze n’ibikorwa byo kuvunja.

Nubwo iyi banki yungutse ariko n’amafaranga yakoresheje mu gihembwe cya gatatu cya 2024 yariyongereye. Yageze kuri miliyari 23 Frw, avuye kuri miliyari 21 Frw, mu gihembwe cya gatatu cya 2023. Ibi byatewe ahanini no kwiyongera kw’amafaranga ashorwa mu bakozi ndetse n’ibikorwa byo kwagura amashami.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko “Nubwo hakomeje kubaho ibibazo bitari byitezwe mu bukungu bw’Isi, dutewe ishema no gutangaza undi musaruro ukomeye wa banki muri iki gihembwe.”

“Twabashije kwitwara neza mu bibazo bitandukanye birimo inyungu ziri hejuru, ikiguzi kiri kuzamuka cyane bitewe n’iterambere mu Ikoranabuhanga, ndetse n’ingaruka zo gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda. Ariko nanone twungukiye mu bindi byiza nk’iterambere ry’ubukungu, ukudahindagurika kw’ibiciro ku masoko, ndetse n’andi mahirwe mashya mu bijyanye no gutera inkunga imishinga ishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.”

Yakomeje avuga ko hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kugana ahantu heza.

Ati “Turebye imbere, ubukungu bw’u Rwanda bumeze neza, aho imibare igaragaza ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu uzakomeza kuzamuka, ndetse n’ibijyanye no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko ntibirenge igaruriro. Kwibanda ku bikorwaremezo kwa Guverinoma no guhanga imirimo bitanga amahirwe ku rwego rw’amabanki.”

“Twese turi mu mwanya mwiza wo kubyaza umusaruro aya mahirwe, by’umwihariko mu bijyanye na serivisi z’imari zidaheza, gutanga inguzanyo zijyanye n’ibikorwaremezo, kuguriza imishinga mito n’iciriritse, kwimakaza ikoranabuhanga, hamwe no kuguriza imishinga iri mu bijyanye n’ubukungu burengera ibidukikije.”

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe ikaba yaritwaga BCR. Ni yo banki y’Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

Iyi banki kandi iherutse kwegukana igikombe cya banki ya mbere mu Rwanda yita ku gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse, biba ubwa kabiri yegukanye icyo gihembo vuba aha.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya, I&M Bank (Rwanda) PLC yatangije gahunda yihariye ya ‘Karame’ ifite intego yo gusubiza abakiriya kuri serivisi z’inguzanyo mu gihe kitarenze amasaha 24, bigatuma abakiriya babasha kubona ibyo bakeneye byihuse kandi mu buryo bworoshye.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura yavuze ko hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kugana ahantu heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .